Watch Loading...
General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : Thomas Sankara yahiritswe ku ubutegetsi naho Harold Holt abona izuba

Harold Holt yabonye izuba kuri uyu munsi .

uyu munsi ku wa mbere , tariki 5 Kanama ni umunsi wa 218 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 147 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1916: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, mu gitero cyabereye muri Romaniya, ingabo zishyize hamwe zari ziyobowe na Archibald Murray zakubiswe inshuro n’ingabo z’ubwami bwa Ottoman zari ziyobowe na Friedrish Freiherr Kress von Kressetein.

1940: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Repubulika zunze ubumwe z’abasoviyete zigaruriye Repubulika ya Latvia.

1949: Umutingito ukaze wibasiye igihugu cya Ecuador, ushegesha bikomeye imijyi igera kuri mirongo itanu yo muri iki gihugu, ndetse abantu bagera ku bihumbi bitandatu bahasiga ubuzima.

1960: Repubulika ya Haute-Volta yaje kwitwa Burkina Faso, yatangaje ubwigenge yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.

1962: Muri politike y’ivangura ya Apartheid muri Afurika y’epfo, Nelson Mandela wayirwanyaga yivuye inyuma yarafunzwe yaje gufungurwa mu 1990.

1963: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza na Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete bashyize umukono ku masezerano agamije ikumirwa ry’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

1100: Henri I, umwami w’u Bwongereza yasimbuye umuvandimwe we Guillaume le Roux wari umaze gupfira mu mpanuka yabaye ubwo bari mnu muhigo

1305 : William Wallace yarafashwe akatirwa igihano cyo gupfa, ashinjwa kugamanira bikabije igikomangoma .

1796 : Bonaparte yatsinze ingabo za Autriche ahitwa i Castiglione.

1858: Urusinga rwa mbere rwambutse inyanja nini ya Atlantique ruhuza Amerika n’u Burayi ruhashyizwe na Cyrus Field.

1861 : Igisirikare cya Amerika cyaciye igikorwa cyafatwaga nk’iyicaruboizo cyo gukubita abantu n’inkoni n’ibindi byose

1864: Muri Amerika habaye intambara yahuje abatuye mu Majyaruguru n’abatuye mu Majyepfo irangira Amajyaruguru atsinnze.

1884 : I New York hashyizwe ibuye rya mbere ry’ikibumbano cyo kwibohora ( Statue de la Liberté).

1890 : U Bufaransa bwagiranye amasezerano n’u Bwongereza agenga uko bakoloniza Madagascar na Zanzibar

1907 : Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi zarashe umujyi wa Casablanca muri Maroc

1934 : Abayahudi bari muri Alijeriya batsembwe n’Abarabu

1960 : Burkina Faso yabonye ubwigenge

1962 : Nelson Mandela, warwanyije ivanguramoko rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo (apartheid) yarafashwe arafungwa.

1983 : Thomas Sankara yavanyeho Jean-Baptiste Ouédraogo ku buyobozi bwa Burkina Faso

2002 : Perezida wa Afghanistan Hamid Karzaï yacitse igitero cyari kigamije kumwivugana

1995: Umujyi wa Knin wari warigaruriwe n’igihugu cya Seribiya wagarutse mu maboko y’ingabo za Croatia mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Storm. Mu gihugu cya Croatia uyu munsi wizihizwa nk’umunsi w’intsinzi.

2003: Imodoka itezemo igisasu yaturikiye mu mugi wa Jakarta muri Indonesia iruhande ya hotel Marriott maze abantu 12 bahasiga ubuzima abandi 150 barakomereka bikomeye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1906 : Wassily Leontief,umuhanga mu micungire y’imari wahembwe igihembo cyitiriwe Nobel mu bumenyi mu gucunga imari mu 1973

1908: Harold Holt wabaye Minisitiri w’Intebe wa Australia.

1912 : Henri Grouès, Padiri washinze umuryango wa Emmaus (mouvement Emmaüs) mu 1949

1944 : Polycarp Pengo, Umukaridinali ukomoka muri Tanzaniya , akaba n’umushumba wa Dar es Salam.

1952 : Hun Sen, Minisitiri w’intebe ukomoka muri Cambodge.

Bimwe mu bihangange byatabarutse :

882 : Louis III, umwami w’u Bufaransa

1991 : Soichiro Honda, washinze inganda mu Buyapani za Honda

1792: Frederick North, wibukwa cyane nka Lord North yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

2008: Reg Lindsay, umuhanzi w’umuririmbyi ukomoka muri Australia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *