Uyu munsi mu mateka : Pervez Musharaf wari Perezida wa Pakisitan, yeguye ku mirimo ye.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka :
Mu 293 Mbere y’ivuka rya Kirisitu: Urusengero rw’Abaromani rw’ahitwa Venus ni bwo rwashinzwe, ibi byatangiranye n’ikigo cya Vinalia Rustica.
1201: Hashinzwe Umujyi wa Riga ukorerwamo ubucuruzi n’inganda muri Baltics.
1891: Muri Martinique habaye imyigaragambyo ikomeye yiswe Major hurricane, yasize ihitanye abantu bagera muri 700.
1938: Franklin D. Roosevelt wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatashye ikiraro cyitwa Thousand Islands Bridge, gihuza Leta ya New York na Ontario yo muri Canada.
1941: Adolf Hitler wamamaye cyane kubera gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi, yahagaritse by’agateganyo uburyo Abanazi bicagamo abantu bakoresheje ibikorwa byo kwa muganga, ubu buryo bwitwaga T4 euthanasia bwahinduraga imitekerereze y’abantu ndetse bukabatera ubumuga mu mitwe, akaba yarabihagaritse bitewe n’imyigaragambyo yari imaze gufata intera ikomeye.
1429: Ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro ingabo z’ Ubwongereza zari ziyobowe na John Fastolf, mu gitero cyabereye ahitwa Patay.
Ibi byabaye mu ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “La guerre de cent ans”, kuva mu 1337 kuzeza mu 1453 ingoma ya Plantagenêts y’ubwami bw’ Ubwongereza ihanganye n’iya Valois, y’ubwami bw’ Ubufaransa.
1633: Charles I yambikiwe muri Cathedral ya St Giles y’I Edinburgh, ikamba ry’ubwami bwa Scotland.
1767: Samuel Wallis, Umwongereza watwaraga ubwato, yageze bwa mbere ku kirwa kinini cya Tahiti kiri mu Nyanja ya Pacifique, aba Umunyaburayi wa mbere ugeze kuri iki kirwa.
1830: U Bufaransa bwigaruriye igihugu cy’ Algeria.
1858: Charles Darwin umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibinyabuzima (Evolution) yabonye inyandiko iturutse kwa Alfred Russel Wallace yari ikubiyemo imyanzuro myinshi ijyanye n’ihindagurika n’inkomoko ry’ibinyabuzima mu isi.
1887: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’igihugu cy’u Budage n’u Burusiya.
1940: nyuma yo kugirirwa icyizere akagirwa ministry w’intebe ku bwumvikane bw’amashyaka yose mu bwongereza, Winston Churchill yatanze imbwirwaruhame yahaye umutwe ugira uti “This was their finest hour”.
Hari ku itariki nk’iyi ya 18 Kanama 1940 ku isaha ya 3:49 nyuma ya saa sita, ubwo yavugaga ko uko byagenda kose abana b’ubwami bw’abongereza bazakomeza kurwana ku busugire bwabo, bagaharanira ubumwe bwabo ntihagire ubatanya nk’uko ubufransa byabubayeho bugafatwa, bugakandamizwa.
Yakomeje avuga ko nyuma ya byose, bo n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza bazakomeza bavuga bati “This was their finest hour” imyaka ibihumbi n’ibihumbi.
1953: Hashinzwe Repubulika ya Misiri, hahirikwa ingoma y’ ubutegetsi bwa cyami. Hari nyuma y’imyigaragambyo y’impinduramatwara igamije gutembakaza ingoma ya Muhammad Ali.
1953: Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika C-124 yakoreye impanuka mu Mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani ihitana abantu 129.
1954: Pierre Mendès-France yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bufaransa.
1979: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bashyize umukono ku masezerano yiswe SALT II.
Ni amasezerano yasinywe na Nixon ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ America na Leonid Brezhnev ku ruhande rwa Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes, ni amasezerano ya mbere yarasinywe agamije kugabanya ikorwa ry’intwaro z’ubumara yarabayeho hagati y’ibihugu byombi ubwo byari bihanganye mu ntambara y’ubutita.
1981: Icyorezo gikomeye cyaje kumenyekana nyuma ko ari SIDA, cyagaragariye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California ho muri Leta zunze ubumwe z’ America.
1984: Mu gihugu cy’u Bwongereza, ahitwa Orgreave hakozwe imyigaragambyo itoroshye, abapolisi ibihumbi bitanu bahangana n’abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro ahitwa South Yorkshire.
2006: Icyogajuru cya mbere cya Kazakh cyoherejwe mu kirere.
1977: Steve Biko uzwi cyane kubera uburyo yarwanyije ivangura rishingiye ku ruhu ryari ryarigaruriye Afurika y’Epfo yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu imufatiye mu Mujyi wa King William uherereye mu Burasirazuba bwacyo.
Uyu musore wari ukuriye abanyeshuri mu rugamba rwo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, yaje kwitaba Imana nyuma y’igihe gito bitewe n’ibikomere bamuremye ubwo bari bagiye ku muta muri yombi.
2005: Muri Indonesie mu Gace ka Java habaye ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rikomeye dore ko ryagize ingaruka zitari nziza ku bantu bagera kuri miliyoni ijana.
2008: Bitewe n’imyigaragambyo y’injyanamuntu yakozwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Pakistan, Pervez Musharaf wari Perezida, yahisemo kwegura ku mirimo ye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1942: Judith Keppel, Umwongereza wa mbere watsindiye igihembo gikomeye kizwi nka Who Wants to Be a Millionaire.
1667: Ivan Trubetskoy, umurusiya warufite ipeti rya field Marshal.
1877: James Montgomery Flagg.
1942: Thabo Mvuyelwa Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.
1964: Uday Hussein, umuhungu wa Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraqi.
1961: Timothy Geithner.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Michael Deaver yari Umukuru w’Ibiro bya Perezidansi ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayoborwaga na Ronald Reagan.
2009: Kim Dae-jung, wabaye Perezida wa 15 ku rutonde rw’abayoboye Koreya y’Epfo.