Watch Loading...
General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cye cy’amavuko cya Pologne naho Nouri Al-Maliki abona izuba

Nouri Al-Maliki ,wahoze ari minisitiri w’intebe wa Iraq yabonye izuba uyu munsi .

uyu munsi ku wa gatanu , tariki 2 Kanama ni umunsi wa 215 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 151 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

Ku munsi nk’uyu kandi hari kuwa 02 Kamena 1953 ni bwo umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth II yambikwaga ikamba mu birori byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu abandi babirebera kuri televion kuko abenshi ni bwo bwa mbere bari babonye uwo muhango.

Ku itariki ya 02 Kamena 1972 ni ho havutse umugabo abakunzi ba firime z’uruhererekane bazi nka Michael Scofield muri Prison Break, amazina ye nyakuri ni Wentworth Miller akaba ari umunyamerika w’umwongereza.

Tariki ya 02 Kamena 1985 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) ryakuye amakipe yo mu Bwongereza mu marushanwa yose yo ku mugabane w’u Burayi.

Ibi byatewe n’uko abafana b’u Bwongereza bateje imvururu ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Brussels’ Heysel Stadium hagapfa abafana 39 barimo Abatariyani n’Ababirigi. Hari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’ u Burayi.

Mu myaka ya vuba, kuwa 02 Kamena 2015 Sepp Blatter, umugabo wari utangiye manda ye ya gatanu ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yareguye aho yari ari gushinjwa ruswa ndetse Leta zunze ubumwe z’Amerika na Sweeden byari bigiye gutangira kumukoraho iperereza.

1223: Louis VIII yabaye umwami w’igihugu cy’u Bufaransa, nyuma y’urupfu rwa Se Philip II w’u Bufaransa.

1943: Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa Joplin uri muri Leta ya Missouri hashinzwe ikirangamateka (Monument historique) cya mbere mu rwego rwo kubahisha umwirabura w’Umunyafurika, utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki Kirangamateka kiswe George Washington Carver National Monument, gishingwa na Flanklin Delano Roosevelt, wagitanzeho ibihumbi mirongo itatu by’Amadorali y’Amerika.

1957: Rawya Ateya, yahawe umwanya mu nteko ishinga amategeko ya Misiri, aba umugore wa mbere ubaye intumwa ya rubanda mu bihugu by’Abarabu byose.
1958: Mu mpinduramatwara y’igihugu cya Iraq, ubutegetsi bwa cyami bwahiritswe n’abaturage, igihugu gihita kiyoborwa na Abdul Karim Kassem.

1960: Umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza Dame Jane Morris Goodall yageze muri pariki ya Gombe mu gihugu cya Tanzaniya, uyu uba umunsi we wa mbere wo gutangira ubushakashatsi ku nguge. Dame Jane Morris Goodall, ni umuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima, yakoreye ubushakashatsi ku nguge mu gihe kigera ku myaka mirongo ine n’itanu, yabaye kandi intumwa y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu mugabo yavuye ku buyobozi amaze iminsi mike atorewe kuyobora manda ya gatanu mu gihe manda iba igizwe n’imyaka ine.

1946: Havutse Repubulika y’u Butaliyani, muri kamarampaka yabaye abaturage b’iki gihugu bahisemo ko igihugu cyabo kiva mu Ngoma ya Cyami kigahinduka repubulika, nyuma y’itorwa ry’iyi mpinduka Umwami Umberto II di Savoia wayoboraga iki gihugu yagannye iy’ubuhungiro.

1953: Habaye umuhango wo kwimika Elizabeth II, bityo aba Umwamikazi w’u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand n’ibindi bihugu.

1967: Mu Budage bw’Uburengerazuba hakozwe imyigaragambyo yari igamije kwamagana ukuza k’umuyobozi wa Iran wari ufite izina rya Shah.

Iyi myigaragambyo yaguyemo umunyeshuri wo muri Kaminuza witwa Benno Ohnesorg wishwe na polisi, urupfu rwe ruza kuba intandaro y’ivuka ry’Umutwe w’Iterabwoba wiswe Movement 2 June.

1979: Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cye cy’amavuko cya Pologne, uru rwari rubaye urugendo rukozwe na Papa agiriye mu gihugu cy’Abakominisiti.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1731: Martha Dandridge Custis Washington, yabaye umufasha wa Perezida wa mbere wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington. Muri iki gihe umufasha wa Perezida ahabwa izina rya First Lady mu Cyongereza, gusa mu bihe bye yitwaga Lady Washington.

1972: Wentworth Earl Miller III, azwi cyane ku izina rya Michael Scofield kubera ko yarikoresheje muri filime yitwa Prison Break.

Uyu benshi bazi nka Michael Scofield yavutse uyu munsi mu 1972, avukira mu Bwongereza, avuka kuri se ukomoka muri Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika, Wentworth Earl Miller II, wari umwarimu n’umunyamategeko. Nyina Joy Marie avuka ahitwa Palm muri Leta ya California akaba na we yari umwarimu w’inararibonye.

Miller ni umugabo ugizwe n’urusobe rw’inkomoko zitandukanye dore ko se yari Umunyamerika ufite inkomoko ku Mugabane wa Afurika, ndetse ukomeje mu bisekuruza bye yari afite amaraso yo muri Jamaica, u Bwongereza, u Budage, u Buyahudi n’amaraso y’ubwoko bw’abantu buzwi nka Cherokee bufatwa nka kavukire yo muri USA.

Nyina afite amaraso atandukanye kuko hakurikijwe ibisekuruza bye usanga afite amasano mu bihugu byinshi bitandukanye birimo u Burusiya, u Bufaransa, u Budage, Syria na Liban.

Gusa iyo Wentworth Earl Miller III, uzwi cyane nka Michael Scofield abajijwe ubwoko afata nk’inkomoko ye asubiza agira ati ”Data ni umwiraburabura, mama ni umuzungu ndumva rero igisubizo ari uko nihariye ubwoko bwanjye, bufata ku mpande zombi.”

1949: Lionel Richie, umuririmbyi wo muri Leta Zunze ubumwe z’america, Azwi cyane mu ndirimbo We are the world yahimbwe na Michael Jackson , baje gusubiranamo n’abandi bahanze benshi ubwo baririmbaga bagamije gufasha imiryango yari yagwiriwe n’ibizi muri Africa.


1950: Nouri Al-Maliki, Minisitiri w’Intebe wa Iraq.


1970: Moulay Rachid, igikomangoma cya Maroc.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1642: Maria de’ Medici, umufasha w’Umwami Henry IV w’u Bufaransa.

1933: Juan Hipólito del Sagrado Corazón de Jesús Irigoyen Alem, yavutse tariki ya 12 Nyakanga 1852, yitaba Imana tariki 3 Nyakanga 1933 wabaye Perezida wa Argentina guhera 1916 kugera 1922, yongeye gutorerwa kuba umukuru w’iki gihugu mu 1928 agera mu 1930, azwi cyane ku izina yari yaritiriwe rya “Se w’Abakene”.

1958: Kurt Alder, umuhanga mu butabire akaba n’umwarimu ukomoka mu gihugu cy’Ubudage, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel Mu butabire.


Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Florentina, Bain, Calliste, Gobain w’i Coucy, Nicolas Cabasilas, Syriaque na Mushiki we Paula.

1904: Stephanus Johannes Paulus Kruger, uzwi cyane nka Paul Kruger, abamwisanzuragaho cyane bamuhimbaga izina ry’akabyiniriro ka Uncle Paul. Azwi cyane mu rwego mpuzamahanga nk’umuntu warwanyije Abongereza cyane mu bihe by’ubukoloni. Yabaye Perezida wa gatanu ku rutonde rwabayoboye igihugu cya Afurika y’Epfo.

1918: Quentin Roosevelt, umunyamerika watwaraga indege, ni umuhungu wa Perezida Theodore Roosevelt.

2010: Mădălina Manole, umuhanzi wo mu njyana ya Pop ukomoka muri Romaniya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *