UYU MUNSI MU MATEKA :Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka naho George Clinton abona izuba
uyu munsi tariki 26 Nyakanga ni umunsi wa 208 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 158 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1309: Henry VII yabaye umwami wa Roma, abiherewe uburenganzira na Papa Clement.
1340: Intambara yahuje Abongereza n’Abafaransa i Saint-Omer; intsinzi y’u Bufaransa yatumye Abongereza bava mu ntambara.
1605: Bafashijwe n’Umwami Henri IV, abaporotesitanti bo mu Bufaransa bishyize hamwe mu nteko ibahuza mu gikorwa cyabereye i Châtellerault.
1821: Turikiya n’u Burusiya byacanye umubano nyuma y’uko ihakanye kurengera abakirisitu muri iki gihugu.
1803: Hafunguwe inzira ya gari ya moshi rusange ya mbere mu mateka, iyi nzira izwi nka Surrey Iron Railway iherereye mu Majyepfo y’Umujyi wa Londres.
1847: Liberia yatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwayo. Muri iki gihe iki gihugu kiyobowe na George Weah.
1891: Ikirwa cya Tahiti, cyabariwe ku butaka bw’igihugu cy’u Bufaransa. Iki kirwa giherereye mu birwa bya Polynesia bifitwe n’u Bufaransa, biherereye mu Majyepfo y’inyanja ya Pacifique.
1908: Hashinzwe Ibiro bya Amerika bishinzwe Ubutasi (Bureau of Investigation: BOI) byaje guhinduka Federal Bureau of Investigation (FBI), bikozwe na Charles Joseph Bonaparte-Patterson.
1914: Serbia na Bulgaria byasheshe umubano byari bifitanye ushingiye kuri dipolomasi.
1941: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Franklin D. Roosevelt, wari Perezida wa Amerika yatanze itegeko ko Amerika itera u Buyapani nyuma y’uko buteye Indochine yakoranizwaga n’Abafaransa.
1956: Ubunigo bwa Suez mu Misiri bwabaye ubwa Leta bikozwe na Perezida Nasser.
1956: Banki y’Isi, yanze gutera inkunga Misiri mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Aswan High Dam iri kuri Canal Swez, imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye Banki y’Isi ifata iki cyemezo ni ubuyobozi butari bwiza dore ko yayoborwaga na Gamal Abdel Nasser, wafatwaga nk’umunyagitugu.
1968: Mu ntambara ya Vietnam, umuyobozi w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Vietnam y’Epfo Trương Đình Dzũ, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ashinjwa gushaka ko harangizwa intambara.
1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka kubera ibibazo by’ubukungu igihugu gifite
1971: Muri porogaramu ya Apollo, hoherejwe Apollo 15 yari mu butumwa bwiswe J-Mission, aho yazanye agashya k’ikinyabiziga kibasha kugenda ku kwezi (Lunar Roving Vehicle).
1977: Inama rusange y’Intara ya Quebec muri Canada, yarwanyije ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa nk’ururimi rukoreshwa mu buyobozi bw’iyi ntara.
2008: Abantu 56 barapfuye, abandi 200 barakomereka mu gitero cya bombe cyabereye ahitwa Ahmedabad bombing, mu Buhinde.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:
1829: Auguste Beernaert, umukozi muri Leta y’u Bubiligi wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira Amahoro.
1856: George Bernard Shaw, Umwanditsi ukomoka muri Irlande wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo.
1989: Ivian Sarcos, Umunya-Venezuela wabaye Miss w’Isi mu 2011.
1739: George Clinton, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki:
1471: Paul II (Pietro Barbo), Papa wa 211 wa Kiliziya Gatolika watabarutse amaze imyaka irindwi ku buyobozi.
1934: Winsor McCay wahimbye ibishushanyo bivuga (dessin animé) ukomoka muri Amerika.
1990: Brent Mydland, umwanditsi w’indirimbo, umuhanga mu gucuranga piano.
1995: George W. Romney, umucuruzi n’umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1999: Phaedon Gizikis, wabaye Perezida w’u Bugereki, mu bihe by’intambara yiswe iya Junta.
kuri iyi tariki mu 2000 hasohotse igazeti ya leta :