UYU MUNSI MU MATEKA :intambara y’iminsi ine hagati ya Libiya na Misiri yarasoje naho Victor Emmanuel wa I abona izuba
uyu munsi tariki 24 Nyakanga ni umunsi wa 206 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 160 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1567: Umwamikazi Mariya wa Scots, yahatiwe kurekura ingoma maze asimburwa n’umuhungu we warufite umwaka umwe James VI.
1823: Mu gihugu cya Chili, haciwe ubuhake
1935: Bwa mbere mu mateka hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryigisha abana gutwara gariyamoshi, ryafunguriwe ahitwa Tbilisi, muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1943: ubwo intambara ya mbere y’isi yose yaririmbanyije, ibihugu byari bishyize hamwe mu kurwanya Ubudage byagabye igitero simusiga ku mugi wa Hamburg ni igitero bise ko ari Operation Gomorrah bagendeye ku byakorewe imigi ya Sodoma na Gomorrah bivugwa muri Bibiliya, imigi yarimbuwe n’uhoraho. Muri iki gitero indege z’Abongereza na Canada zirije umunsi wose zisuka ibisasu ku nyubako z’uyu mugi, iza Leta zunze Ubumwe z’America nazo zirara ijoro zibihasuka, urugamba rwamaze iminsi uyu mugi wa Hamburg urasenywa bikomeye ibiturika bya toni 9,000 tons bihitana ubuzima bw’abantu 30,bianasenya inyubako 280,000, ibi bitero kandi byaje kwitwa Hiroshima y’Ubudage (Hiroshima of Germany).
1977: Hasojwe intambara y’iminsi ine, yabaye hagati ya Libiya na Misiri.
1990: Igihugu cya Iraqi cyatangiye kugaba ibitero ku mupaka ugihuza na Kuwait.
2002: Intumwa ya rubanda, ituruka mu ishyaka ry’Abademokarate yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa James Traficant yasezerewe mu nteko ishinga amategeko, byemejwe ku majwi Magana ane na makumyabiri (420) ku ijwi rimwe rimurengera.
2005: Ku nshuro ya karindwi Lance Armstrong yatsinze irushanwa ry’isiganwa ku magare rikomeye mu rwego rw’isi, rizwi nka Tour de France.
2010: Abantu barenga ibihumbi mirongo inani ku isi hose, bwa mbere ku munsi umwe basuye video ya YouTube yitwa Life In A Day.
Iyi video yakozwe mu bufatanye na YouTube ndetse na LG Electronics, kompanyi ikora ibijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Iyi kompanyi ni iya kabiri mu rwego rw’isi ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi, birimo telefone zigendanwa, ibikoresha by’amateleviziyo n’ibindi.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1980: Wilfred Kipkemboi Bungei, ukomoka muri Kenya, umukinnyi w’imikino ngororangingo yo gusiganwa n’amaguru. Yatsindiye umudali wa zahabu mu cyiciro cya metero 800.
1991: Lin Yue, Umushinwa ukora imikino yo gusiganwa n’amaguru.
1720 Louise Ulrike, Umwamikazi wa Suwede akaba n’umugore wa Adolf Frederik, wavukiye i Berlin mu Budage .
1725 John Newton, umunyamadini , wavukiye i Wapping, i London .
1738 Betje Wolff [Elizabeth Wolff-Bekker], umwanditsi w’ibitabo n’umusizi (Sara Burgerhart; Willem Levend), wavukiye i Flushing, mu Buholandi .
1757 Vladimir Borovikovsky , Umurusiya w’umuhanzi, wavukiye Myrhorod (ubu ni Ukraine).
1759 Victor Emmanuel wa I, Umwami wa Sardiniya (1802-21), wavukiye mu ngoro ya cyami ya Turin, mu Butaliyani .
1775 Eugène François Vidocq, umugenzacyaha w’umupolisi , wavukiye Arras mu Bufaransa
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1862: Martin Van Buren, uwa munani ku rutonde rw’abayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1966: Tony Lema, wari umukinnyi wa Golf ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.