General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : imyaka 79 irihiritse igisasu kirimbuzi kirashwe kuri Hiroshima mu Buyapani naho umuhanzi Josh Franceschi aravuka

Umuhanzi Josh Franceschi

Ku ya 6 Kanama 1945, ni bwo harashwe igisasu kirimbuzi (bombe atomique) hejuru y’umujyi wa Hiroshima, mu Buyapani, byatumye Intambara ya Kabiri y’Isi yose irangira.Kuva icyo gihe, ku Isi hose habaye ubwoba kubera ko amakimbirane ashobora kwangiza burundu ikiremwamuntu.Igisasu kirimbuzi Little Boy (agahungu gato) cyatewe mu mujyi wa Hiroshima ku itariki ya 6 Kanama 1945, kirashwe n’ingabo z’Amerika cyahitanye abaturage 140 000.

Mu rwego rw’Isi yose, Umuryango w’amahoro usaba ko intwaro za kirimbuzi zavaho burundu kandi irategura imyigaragambyo saa tanu ahitwa Rennes.Ku ya 6 Kanama 1945, ikirere cyari cyifashe neza mu mujyi wa Hiroshima ubwo saa mbiri n’iminota 16 n’amasegonda 22 za mu gitondo igisasu cya mbere cya kirimbuzi cyaturikiye hejuru y’umujyi wa Hiroshima. Mu masegonda make, abantu ibihumbi mirongo bahatakarije ubuzima.

Roland Nivet, umuvugizi w’Umuryango w’amahoro, yakoze ingendo nyinshi mu Buyapani. Yibutse uruzinduko rwe rwa mbere i Hiroshima.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranza uyu munsi mu mateka :

1782: George Washington yategetse ko hashingwa Badge of Military Merit, imidari y’ishimwe igenewe Ingabo z’Amerika zakomerekeye ku rugamba. Iri shimwe ryaje kongera kunozwa neza mu buryo bw’ubusizi ryitwa Purple Heart.

1927: Ikiraro cy’amahoro cyiswe The Peace Bridge cyarafunguwe kikaba cyarahuzaga Fort Erie, Ontario na Buffalo, muri New York.

1960: Ivory Coast cyangwa se Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yibohora Ubufaransa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 hizihizwa isabukuru y’imyaka 79 igisasu kirimbuzi kirashwe kuri Hiroshima mu Buyapani.

1998: bitero by’iterabwoba byibasiye Ambassade za Leta Zunze uBumwe z’Amerika, hari ku itariki ya 07 Kanama 1998 ubwo ikomyo zitwaye ibisasa zaturikiraga rimwe mu migi ya Dar es Salaam, muri Tanzania na Nairobi, muri Kenya iyi migi yose yabarizwagamo ambassade za Leta zunze ubumwe z’Amerika, abantu babarirwa muri 200 bahasize ubuzima.

Ibi bitero byari bifite aho bihurira n’umutwe y’iterabwoba wo mu misiri ugendera ku mahame ya Kisilamu Egyptian Islamic Jihad, wazanywe na Osama bin Laden, Ayman al-Zawahiri, n’ibindi byihebe byo mu mutwe wa al-Qaeda, bagamije kwibasira Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibi byatumye Ibiro bishinzwe Iperereza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bishyira ikihebe Osama bin Laden ku rutonde rw’abantu icumi bahigwa bukware.

1223: Umwami Louis VIII yambitswe ikamba ry’ubwami i Reims.

1623: Karidinali Maffeo Barberini,wakomokaga mu muryango w’abakire
yatorewe kuba Papa mu kwemera itorwa rye yiyita Papa Urbain VIII.

1661 : Hasinywe amasezerano y’amahoro ya burundu yasinyiwe i Haye hagati ya repubulika y’intara zishyize hamwe n’ubwami bwa Portugal

1806: Ubwami butagatifu bw’Abajerimanike (Saint-Empire romain germanique) yarasenyutse burundu.

1825 : Bolivie yabonye ubwigenge.

1840: Umwami uzaba nyuma Napoléon III yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kugerageza kwigaragambya

1849 : Mu mujyi wa Milan habaye amahoro adasanzwe yatumye hanarangira intambara ya mbere y’ubwigenge bw’u Butaliyani

1890: Muri Amerika bashyize mu bikorwa bwa mere igihano cyo kwica abakatiwe igihano cy’urupfu bakoresheje intebe icometseho amashanayarazi muri gereza ya d’Auburn,muri New York.

1896 : Madagascar yakoronijwe n’u Bufaransa

1918 : Foch yagizwe Marishari mu Bufaransa

1926 : Gertrude Ederle yabaye umugore wa mere ku isi wambutse inyanja akoresheje ubwato bw’ingashya

1945 : Umujyi wa Hiroshima mu Buyapani waturukijwe na “bombe atomique” ihitana abantu barenga ibihumbi 70 byanatumye u Buyapani bwemera ko butsinzwe mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

1961 : Guerman Titov, umugabo wakomokaga mu Burusiya yakoze urugendo rwa kabiri rw’icyogajuru mu kirere aho yanabaye igihe

1973 : Abanyamerika baribeshye baturitsa umujyi wa Neak Long muri cambodge ku makosa yakozwe itabigambiriye hapfa amajana y’abasivile

1990 : Benazir Bhutto wari minisitiri w’intebe yirukanywe ku butegetsi n’ingabo zishyize hamwe za Kiyisiramu muri Pakistan

2008 : Muri Mauritanie, habaye coup d’État yakozwe n’abasirikare bavanyeho uwari perezida Sidi Mohamed Ould Cheikh Abdallahi na minisitiri w’intebe we Yahya Ould Ahmed El Waghef.

1991: Tim Berners-Lee yatangaje ku mugaragaro ivuka ry’umurongo ngenderwaho mu gusakaza ikoranabuhanga rya murandasi (World Wide Web).

1861: U Bwongereza bwigaruriye Lagos muri Nigeria.

1909: Alice Ramsey na bagenzi be batatu ni bo babaye aba mbere mu kuzenguruka umugabane wa Amerika mu modoka.

1960: Impinduramatwara muri Cuba: Mu rwego rwo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zafatiye ibihano Cuba, iki gihugu kiyobowe na Fidele Castro cyigaruriye amakompanyi yose ya Amerika ndetse n’andi y’ibihugu bitandunye yakoreraga ku butaka bwacyo.

1962: Jamaica ni bwo yabonye ubwigenge.

1980: Edgar Tekere wari Minisitiri muri Guverinoma ya Rhodesia, yashinjwe icyaha cyo guhitana umuzungu w’umuhinzi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1990: Helen Flanagan, umukinnyi w’amafilime ukomoka mu Bwongereza.

1990: Josh Franceschi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi ukomoka mu Bwongereza.

1963 : Kevin Mitnick,umujura mu by’ikoranabuhanga ukomoka muri Amerika

Bamwe mu batabarutse uyu munsi :

258 : Papa Sixte II

523 : Papa Hormisdas

1458 : Papa Calixte III

1881 : James White,umwe mu bashinze idini y’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi

1890 : William Kemmler, infungwa ya mere yishwe hakoreshejwe intebe icometseho amashanayarazi ku gihano cy’urupfu yari yakatiwe

1978 : Paul VI, witwaga Giovanni Battista Montini, wabaye papa kuva 1963

1994: Larry Martyn, umukinnyi wa filime ukomoka mu Bwongereza.


1995: Brigid Brophy, umwanditsi n’umusesenguzi ukomoka mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *