Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Uyu munsi mu mateka : Bimwe mu bice bya Leta ya New Mexico yongewe kuzigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

This image has an empty alt attribute; its file name is Mexican_Cession-1024x678.jpg
Bimwe mu bice bya Leta ya New Mexico yongewe kuzigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Tariki ya 22 n’umunsi wa 22 mu minsi 365 igize umwaka , bivuze ko umwaka wa 2024 tumaze iminsi 22 dusogongera ku byiza byawo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Fabrice.

Bimwe mu byaranze uyu munsi [tariki ya 22 /kanama ] mu mateka

1642 : Mu Bwongereza habaye intambara ya mbere yahuje amoko yabarizwaga muri iki gihugu

1775 : George III, umwami w’u Bwongereza yatangaje ko intara za Amerika bari barigaruriye zatangiye kwigaragambya

1864 : Hasinywe amasezerano ya mbere i Geneve, Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare “Croix Rouge” uvuga kuvura imbabare nta kwita ku nkomoko yazo.

1910 : U Buyapani bwigaruriye Koreya yari ikiri igihugu kimwe

1827: José de La Mar yabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Peru.

1848: Leta ya New Mexico yongewe kuzigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1902: Hatangiye gukorwa imodoka z’ubwoko bwa Cadillac zizwiho kuba ari zimwe mu zihenze cyane.

Cadillac ni iy’uruganda rwa General Motors rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1910: Ibihugu bya Koreya n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano yiswe the Japan–Korea Annexation Treaty, yahaga u Buyapani kuyobora Koreya nk’intara yayo; ayo masezerano yarangiye nyuma y’igihe gito intambara ya kabiri y’isi yose irangiye.

1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, u Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage byatangiye gukozanyaho.

1926: Bwa mbere muri Afurika y’Epfo havumbuwe zahabu.

1932: BBC (British Broadcasting Corporation) yatangiye isuzuma rya mbere ku ikoreshwa rya televiziyo.

1942: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose igihugu cya Brazil cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero ku Budage n’u Butaliyani.

1944: Igihugu cya Canada cyibasiwe n’umutingito ukomeye mu mateka yacyo uzwi nka Queen Charlotte Earthquake wari ku gipimo kiri hagati y’umunani n’icyenda ugendeye ku bipimo bya Richter.

2006: Evo Morales, wari umunyamuryango w’itsinda “Aymara Indigenous group”, yasinyiye umwanya w’umukuru w’igihugu cya Bolivia, bimugira umuntu wa mbere ufite inkomoko mu gihugu cy’ubuhinde ubaye Perezida w’iki gihugu.

2006: Indege ya kompanyi y’Abarusiya yitwa Pulkovo Aviation Enterprise yakoreye impanuka ikomeye hafi y’umupaka w’u Burusiya, mu Burasirazuba bwa Ukraine ihitana abantu 170.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1760 : Papa Léon XII watabarutse tariki ya 10 Gashyantare 1829

1615 Christopher Gibbons, umuririmbyi w’umwongereza, wavukiye London .


1624 Jean Renaud de Segrais, umwanditsi n’umusizi w’umufaransa, wavukiye i Caen mu Bufaransa .


1647 Denis Papin, umuhanga mu bya fiziki w’umufaransa, yavukiye i Blois mu Bufaransa .


1679 Pierre Guérin de Tencin, umukaridinali w’umufaransa, wavukiye i Grenoble, mu Bufaransa .


1760 Leo XII [Annibale Sermattei], Papa w’Ubutaliyani (1823-29), wavukiye i Genga, Marche, mu Butaliyani .

Bimwe mu bihangange byatabarutse uyu munsi

1978: Jomo Kenyatta, wayoboye igihugu cya Kenya.

Uyu mugabo yabaye minisitiri w’intebe kuva mu mwaka w’1963 kugera mu 1964, nyuma yabaye Perezida kuigera mu mwaka w’1978 ari nawo yatabarukiyemo. Ni umunyabigwi ukomeye mu mateka y’igihugu cya Kenya, aho afite byinshi yitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro birimo za Kaminuza nka Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology, ikibuga mpuzamahanga cy’indege Jomo Kenyatta International Airport, imihanda n’ibibuga by’imipira binyuranye.

Igihugu cya Kenya cyari cyarashyizeho itariki yo kumwibuka ya 20 Ukwakira buri mwaka mu rwego rwo kumuha icyubahiro, nyuma mu mwaka wa 2010 itegeko nshinga ryasimbuje uyu munsi uhinduka uwa Mashujaa (intwari) ari wo munsi wibukwaho intwari muri iki gihugu.

1241 :Papa Grégoire IX wavutse mu 1145

1280 : Papa Nicolas III

1350 : Philippe VI, umwami w’u Bufaransa

1958 : Roger Martin du Gard, Umwanditsi w’Umufaransa wahaye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu mwaka wa 1937.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *