Uyu munsi mu mateka : Abatutsi 2000 barokorewe muri Saint Paul n’ingabo z’Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi amahanga arebera.
Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka
• 1779: Igihugu cya Espagne cyatangaje intambara hagati muri cyo, hatangira igitero cy’ahitwa Gibraltar.
• 1846: Habaye inama yo gutora Papa wa Kiliziya Gatorika, nyuma y’urupfu rwa Papa Gregory XVI wapfuye tariki ya mbere Kanama 1846.
Abakaridinali 50 muri 62 bari bagize icyitwa College of Cardinals bateraniye mu ngoro ya Quirinal baza gutora umu Papa mushya Papa Pius IX watangiranye inshingano nshya zitari ukuyobora Kiliziya gaturika ahubwo zirimo no kuba umuyobozi wa guverinoma ya Leta ya Vatikani.
Papa Pius IX yayoboye Kiliziya mu gihe kigera ku myaka hafi 32 igihe kirekire kurusha abandi ba Papa babayeho.
• 1897: Hashyizwe umukono ku masezerano yo kongera Leta ya Hawai kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
• 1963: Cosmonaut Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu kirere mu cyogajuru cy’Abarusiya Vostok 6.
• 1976: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwakorewe abana b’abanyeshuri nyuma y’uko abanyeshuri 15000 bagiye mu muhanda mu myigaragambyo idahutaza, hanyuma polisi ikabateramo amasasu.
• 1991: Hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Bumwe mu burenganzira Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeje mu mwaka w’1989 burimo uburenganzira bwo kubaho, bwo gukura no kurerwa, bwo kurengerwa n’ibindi.
• 1994: Abatutsi 2000 barokorewe muri Saint Paul n’ingabo z’Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi amahanga arebera.
• 1997: Ubwicanyi bwabereye mu gihugu cya Algeria, bwiswe ubwa Dairat Labguer wahitanye abantu 50.
• 2012: Robot y’indege z’igisirikare kirwanira mu kirere cya Leta zunze ubumwe z’america yiswe Boeing X-37B yagarutse ku isi nyuma yo kuzenguruza mu isanzure iminsi 469.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1591: Joseph Solomon Delmedigo, Umunyamibare n’Ubugenge ndetse n’ibijyanye n’Umuziki.
1713: Meshech Weare, wabaye Guverineri wa New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
• 1971: Tupac Amaru Shakur, yari umu Rappeur wo muri Leta zunze ubumwe z’america wamenyekanye cyane kubera imiririmbire ye. Shakur, albums ze zaracurujwe cyane harimo nka All Eyez on Me na Greatest Hits zabaye iza mbere zacuruzwe cyane muri Leta zunze ubumwe z’america.
Yashyizwe kenshi ku rutonde rw’abahanzi bakomeye b’ibihe byose n’ibinyamakuru byinshi bitandukanye harimo Rolling Stone, cyamushyize ku mwanya wa 86 mu bahanzi 100 b’ibihe byose.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1722: John Churchill, umujenerali wo mu ngabo z’u Bwongereza
1958: Imre Nagy, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Hungary
2004: Thanom Kittikachorn, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Thailand.
Tariki ya 16 Kamena ni umunsi utazibagirana ku batutsi 2000 bari bahungiye muri Saint Paul i Kigali, baza gukurwa mu menyo ya rubamba mu gikorwa benshi bagereranya n’icyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Isiraheri muri Uganda tariki 4 Nyakanga 1976 kubwa Idi Amin Dada.
Ku itariki ya 16 Kamena 1994 Inkotanyi zitwikiriye ijoro zituruka ku Gisozi zigana Saint Paul mu nzira itari nyabagendwa na mba kuko yari yuzuyemo za bariyeri zirinzwe n’Interahamwe ndetse n’Inzirabwoba. Umugambi wari ukurokora abantu 2000 bari barahungiye muri Saint Paul, kuko urupfu rwabageraga amajanja.
Ubwo abasore b’Inkotanyi bagabaga iki gitero, hari hashize ibyumweru icyenda n’iminsi itandatu Jenoside itangiye, igihugu kiri gucura imiborogo, imirambo uyisanga hirya no hino mu mihanda no mu bihuru. Abari barahungiye muri Saint Paul hagati y’itariki ya 7 na 14 Mata, bagize amahirwe yo kuba hafi ya Padiri Celestin Hakizimana wabitangiye, abitaho mu buryo bwose bushoboka, umunsi ku munsi ashukisha Interahamwe amafaranga ngo zitinjira muri iki kigo.
Padiri Celestin uherutse kugirwa Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro yitwaye mu buryo butandukanye bikomeye na Padiri Wenceslas Munyeshyaka wari muri Paruwasi ya Sainte Famille, we wahaye rugari Interahamwe zikica abari bayihungiyemo.
Padiri Celestin yari yaragize Saint Paul akarwa k’amahoro, gusa uko bwiraga, abahahungiye ntibabaga bizeye ko buza gucya kuko uko iminsi yahitaga indi igataha, ni ko Interahamwe zarushagaho gukaza umurego mu kureko imbaga, yewe n’ayo mafaranga bashukishwaga ntihashoboraga kuboneka ayo kubagabiza mu buryo buhoraho.
Abageragezaga gusohoka muri Saint Paul, bageraga hanze bakicwa kuko Interahamwe zahoraga hafi aho zifite amalisiti yabo zigomba kwivugana.
Inkotanyi zahagurutse ku Gisozi mu mugoroba wo ku itariki 16 Mata 1994 ahagana saa mbili, zigera kuri Saint Paul mu gicuku.