Watch Loading...
FootballHomeSports

Usengimana Faustin yabonye ikipe nshya

Myugariro wa ekipe y’igihugu y’u Rwanda [Amavubi ] Faustin USENGIMANA yamaze gusinyira ikipe ya Masafi Al-Wasat yo mu gihugu cya Iraq isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri iki gihugu izwi nka Iraqi Premier Division League .

Masafi Al-Wasat ibarizwa Bagdad mu murwa mukuru, ikakirira imikino yayo kuri Masafi Stadium yakira abantu 5000,Faustin ari mu bakinnyi 5 bashya iguze, banarimo Rutahizamu umunya-Côtè d’Ivoire witwa Kone.

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Usengimana Faustin yarari mu ikipe ya ikipe ya Al – Hudood SC na yo yo muri Iraq.Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi ni nyuma yo gutandukana na Al Qasim yari asojemo amasezerano y’umwaka umwe muri Iraq kuko yayigezemo muri Nyakanga 2022.

Faustin yageze muri Iraq muri 2022 avuye muri Police FC ya hano mu Rwanda, yanakiniye kandi Rayon Sports na APR FC amakipe y’amakeba. Uretse muri Iraq, yakinnye muri Kuwait no muri Zambia mu ikipe ya Buildcon.

Rutahizamu umunya-Côtè d’Ivoire witwa Kone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *