Watch Loading...
HomePolitics

Urukiko rw\’umuryango wa abibumbye rwahaye gasopo Israel kuri Gaza .

\"\"

Abacamanza bo mu rukiko rwo hejuru rw’umuryango w’abibumbye bategetse Isiraheli guhita ihagarika ibitero byayo bya gisirikare ku mujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza.

Abacamanza bo mu rukiko rukuru rw’umuryango w’abibumbye bategetse Isiraheli guhagarika ibitero byayo mu mujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza no kuva muri ako gace, mu rubanza rwazanywe na Afurika yepfo ishinja Isiraheli itsembabwoko, bavuga ko ishobora guteza akaga abaturage ba Palesitine.

Perezida w\’uru rwego, Nawaf Salam, amaze gusoma icyemezo cyafashwe n\’Urukiko mpuzamahanga yavuze ko ingamba z\’agateganyo zategetswe n\’urukiko muri Werurwe zitakemuye neza uko ibintu byifashe mu gace Palesitine kagoswe na Isreal, ubu urukiko rukaba rwatanze andi mabwiriza yafashwe nka gasopo kuri bamwe mubareberera hafi politike yo muri kariya gace .

uyu muyibozi yakomeje avuga ko Isiraheli igomba guhita ihagarika ibitero byayo bya gisirikare, ndetse n’ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cyabera muri gace ya Rafah, gishobora kubangamira ’Abanyapalestine mu mibereho myiza ndetse na Gaza ,asoza ahamagarira amahanga guhaguruka bagahuza imbaraga mu kwamagana ibi bikorwa bitari ibya kimuntu biri gukorwa na leta ya Israel.

Abunganizi bo muri Afurika y\’Epfo bari basabye ICJ iherereye mu buholandi, i LaHe (Hague) mu cyumweru gishize gushyiraho ingamba zihutirwa, bavuga ko ibitero bya Isiraheli byibasiye Rafah bigomba guhagarikwa mu maguru mashya kugira ngo abaturage ba Palesitine babeho nta komyi y\’umutekano muke.

Amakuru dukesha AL jazeera atangaza ko mu matora akanama kakoze kuri ikibazo cya isreal yavuze ko 13 mu bacamanza 15 b\’uru rukiko bemeye guhamagarira Isiraheli guhagarika igitero cyayo kuko magingo abarenga ibihumbi bamaze kuba bakurwa mu byabo niyi ntambara Muri uku kwezi,ubwo Isiraheli yagabye igitero ku mujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza bituma Abanyapalestine ibihumbi magana bahunga umujyi aho hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage miliyoni 2.3 bahindutse impunzi.

\"\"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *