Watch Loading...
HomePolitics

Urukiko rw’umuryango wa abibumbye rwabeshyuje amakuru yo gufungurwa kwa Kabuga Félicien

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwahakanye ibijyanye n’amakuru yahwihwiswaga ko Kabuga Félicien ufungiwe muri kasho yarwo yamaze gufungurwa.

ejo ku wa gatanu taliki 14 Kamena nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye ifota yaririmo ikwirakwizwa igaragaza umunyemari Kabuga ari kumwe n’umuryango we bishimye.

aya mafota yakomeje gucicikana nyuma y’uko ku wa kabiri taliki 11 /z’uku kwezi Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana atangarije akanama gashinzwe umutekano ko mu bibazo by’urwego bitarakemuka harimo ko umunyemari kabuga atari yabona igihugu kiteguye kumwakira magingo aya.

Benshi Dailybox yabashije guteraho icyumvirizo mu bakoresha izi mbuga nkorambaga ibabaza imvamutima zabo nyuma yo kubona ifoto y’umunyemari ufatwa nka ruharwa ku bwu ruhare runini ashinjwa rutaziguye mu gishyira mu bikorwa umugambi mubisha wa jenoside yakorewe bahamyaga ko rwose Kabuga yamaze kuba arekurwa bijyanye nuko nta muntu numwe uri muri kasho ya IRMCT cyangwa se urundi rwego rw’ubutabera rwa Loni wifotoza n’abo mu muryango we mu gihe baba bamusuye.

Kabuga wari umaze imyaka irenga 20 yihishahisha ubutabera, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, guhamagarira abantu gukora Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, ubuhotozi ndetse no gutera inkunga jenoside nyuma yuko bivugwa ko yatanze inkunga ya toni imwe y’imihoro yakoreshejwe mu itsembatsemba ry’abarenga miliyoni irenga y’inzirakarengane zo mu bwoko bwa abatutsi ayitumijeho mu gihugu cy’ubushinwa.Uru rugereko rwanzuye ko Kabuga azafungurwa mu gihe azaba yabonye igihugu kimwakira.

Gusa kuri uyu wa 15 Kamena, IRMCT yabishyizeho umucyo ibicishije ku rubuga rwayo X ko Kabuga atigeze afungurwa, ahubwo ko akiri muri kasho yayo i La Haye mu Buholandi ,uru rwego rwagize ruti bijyanye n’ibibazo byibazwa kuri Kabuga Félicien, uru rwego rutangaje ko atafunguwe. Aracyari muri kasho ya Loni i La Haye, mu maboko y’ubuyobozi bwarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *