Watch Loading...
HomePolitics

Umwe mu bagize intumwa za rubanda umutwe wa sena yeguye ku nshingano ze

\"\"

Hon .Mupenzi George wari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y\’u Rwanda umutwe wa sena yamaze kugeza urwandiko rwemeza ubwegure bwe kuri perezida w\’iyi nteko .

Bubicishije mu ubutumwa ,ubuyobozi bw\’inteko ishinga amategeko y\’ u Rwanda bwemeje aya makuru yaramaze iminsi avugwa ko uyu munya -politike ashobora kuba yeguye ku nshingano ze.

ubu Ubutumwa bwatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bugira buti “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite\”

Hon. George Mupenzi yari amaze imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nk’Umusenateri, yinjiyemo muri 2019 ubwo Sena y’u Rwanda yakiraga Abasenateri bashya basimbuye abari basoje manda zabo.

Hon .Mupenzi akaba yari yibitseho impamyabumenyi mu bya amategeko y\’ikiciro cya kabiri cya kaminuza yavanye muri ULK ndetse akaba yari imenyi mu bijyenye no kongerera abantu ubushobozi byo bivugwa ko yatangiye muri 2015 nkuko tubikesha Radio Tv10.

amakuru nkaya yaherukaga kumvikana mu inteko ishinga amategeko umutwe wa sena mu minshi aho uwari perezida w\’uyu mutwe Dr.Iyamuremye Augstin yeguye ku nshingano ku mpamvu we ubwe yise ize bwite ndetse no kugabanuka ko ubushobozi bwo gusohoza inshingano yarahiriye rubanda ko azasohoza ,aho yasimbuye na  Dr Francois Xavier Kalinda kuri izi nshingano

\"\"
inteko ishinga amategeko umutwe wa sena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *