Umutwe wa M23 wigaruriye umupaka uhuza Congo na Uganda nta sasu na rimwe barashe!
Biravugwa ko umutwe wa M23 kuri iki cyumweru w’igaruriye  umupaka wa Nyaruhanje uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda ntasasu na rimwe rifuza mu gihe ingabo za Congo FARDC ziwurinda zahise zihungira muri Uganda.
Aya makuru yatangiye kumenyekana ku munsi wejo ku cyumweru taliki ya 04 Kanama 2024 ko ingabo zihanganye na Leta ya Congo M24 zigaruriye uyu mupaka nta sasu na rimwe  rifuze kuberako abarinda uyu mupaka bagikubita amaso ingabo za M23 bahise bayabangira ingata bahungira muri Uganda.
M23 yigaruriye uyu mupaka wa Nyaruhanje mu gihe ikomeje ibitero bikaze byo kwigarurira ibice byegereye amajyaruguru ahaherereye  paliki y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umutwe wa M23 ukomeje kandi gushyira imbara zidasanzwe mu kwigarurira imipaka kubera ko uyu mu paka wa Nyaruhanje bigaruriye uje nyuma yuwa Ishasha mu gace ka Kanungu bigaruriye mu cyumweru gishize ukaba uri mu bilometero bikeya uvuye kuwa Nyaruhanje.
Izi ngabo zari zirinze umupaka wa Nyaruhanje  bahunze sibobonyine bahererutse guhungira muri Uganda kuberako mu masaha nka 24 mbere yabangaba abandi basaga 114 barimo abasirikare n’abapolisi bari bafite intwaro 43 nabo bahungiye muri Uganda bakirwa na bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda ku mupaka wa Ishasha .
Kiconco Tabaro akaba ushinzwe amakuru kuruhande rwa Uganda yatangaje ko umutekano ubu wakajijwe mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka.
Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko utarebwa ni byemezo byafashwe mu biganiro itatumiwemo byari byahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Ndetse mu byemeranyijwe harimo ko guhera kuri iki cyumweru taliki ya 04 Kanama 2024 saa sita z’ijoro  impande zihanganye zagombaga guhagarika imirwano!
None kuri uwomunsi nibwo uyu mutwe uhangayikishije Leta ya Congo wigaruriye uyu mupaka nubwo nta kurasana byigeze bibaho.