Umutoza wa APR FC wari warigiriye iwabo mu biruhuko yagarutse i Kigali
Umutozo w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu Umunya-Serbia Darko Nović yamaze gusesekara hano mu Rwanda nyuma y’ibiruhuko yari yaragiyemo iwabo muri iki gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinaga imikino yo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico.
Iyi kipe, umutoza mukuru wayo nubwo yari yaragiye yakoraga imyitozo , hakoreshwa abakinnyi batahamagawe mu ikipe z’Ibihugu zabo, dore ko bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bahamagarwa batahamagawe nk’Umugande Taddeo Lwanga, Mamoud SY ndetse n’abandi bakina mu Mavubi.
Umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi niwe wakoreshaga imyitozo, amakuru akavuga ko muri ibi bihe byose yakoreshaga imyitozo yo kongerera imbaraga abakinnyi ubundi bakitoramo amakipe abiri bagakina , ntayindi myitozo iri tekinike bigeze bakoreshwa n’uyu mutoza wongerera ingufu abakinnyi muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Muri ibi bihe ntago umutoza Darko Nović ameranye neza n’abafana kubera gutakaza imikino by’ahato na hato bamwe bakibaza n’impamvu yatumye yihutira kwigira iwabo aho gukoresha aka kanya yari abonye akosora amakosa yabonye muri ekipe ye anamenya kurushaho abakinnyi be agakurikirana n’abandi bari mu ikipe y’igihugu nubwo n’ubundi hakinnye umwe, Niyomugabo Jean Claude.
Twibukiranye ko Shampiyona yo igomba gukomeza hakinwa umunsi wa 22 wayo, aho APR FC igomba kwakira Vision FC Ku munsi wo ku Cyumweru hazaba ari itariki ya 30 Werurwe 2025, iyi Vision FC ikaba iri kurwana no kutamanuka mu kiciro cya Kabiri mu gihe APR FC iri kwiruka inyuma ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo.
Rwanda Premier league Table
1.Rayon Sports: 46
2.APR FC: 42
3.Gorilla FC: 33
4.AS Kigali: 33
5.Police FC: 32
6.Mukura VS: 30
7.Rutsiro FC: 29
8.Etincelles FC: 27
9.Gasogi United: 26
10.Amagaju FC: 26
11.Bugesera FC: 24
12.Muhazi United: 23
13.Musanze FC: 22
14.Marines FC: 22
15.Kiyovu Sports: 18
16.Vision FC: 16
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?