FootballHomeSports

Umunyamakuru wakunzwe na benshi muri Siporo y’u Rwanda yitabye Imana

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda yitabye Imana aguye mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari yaragiye kwivuriza nk’uko amakuru abyemeza.

Uyu Munyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda yogeza imikino ya Shampiyona y’Igihigu y’u Rwanda ndetse n’Imikino y’Ikipe y’Igihigu, yari amaze iminsi agizwe umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, gusa yakoze no ku Isango Star nyuma yo gutandukana na Radio Rwanda mu 2011 yari yaragezeho mu mwaka 1995.

Uyu mugabo w’igihangange mu itangazamakuru yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde nyuma yo kuremba ku itariki 21 Werurwe 2025, ndetse birangira atabarutse.

Amakuru yemeza ko yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu munsi wa Gatandatu wa tariki 22 Wururwe 2025, gusa ntiharamenyekana icyo yari arwaye ndetse byatumye ajya kwivuza hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde.

Ikipe ya Rayon Sports yabaye nyambere mu kugaragaza ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu munyamakuru wabaye muri Komite nyobozi y’iyi kipe mu bihe bitandukanye ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.

Rayon Sports bagize Bati “TUBUZE UMUNYABIGWI NYAKURI

Jean Lambert GATARE wabaye muri Komite ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye yitabye imana.

Nubwo atakiri kumwe natwe, umurage we uzahoraho iteka. Yakundishije abato Gikundiro. Yayise utubyiniriro tutazibagirana. Ni umunyabigwi nyakuri.

Imana imuhe iruhuko ridashira”

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *