Watch Loading...
FootballHomeSports

Biravugwa ko Umunsi wa Mukura ‘Mukura Day’ ushobora kuza guhindurirwa amatariki wagombaga kuberaho

Biravugwa ko FERWAFA ishobora kumenyesha Ikipe ya Mukura VS ko umukino wa gicuti uzayihuza Rayon Sports kuri ‘Mukura Day’, udashobora kubera rimwe na Super Cup izahuza APR FC na Police FC.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Ikipe ya Mukura VS ko umukino wa gicuti uzayihuza Rayon Sports kuri ‘Mukura Day’, udashobora kubera rimwe na Super Coupe izahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama saa Cyenda.

Ku wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama, nibwo byari biteganijwe ko Mukura Victory Sports izakira Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye mu mukino wa gicuti mu gihe bazaba bizihiza “Umunsi wa Mukura” usanzwe uba ngarukamwaka.

uyu ni umunsi udasanzwe uzakorwa mu rwego rwo kwizihiza imyaka 61 iyi kipe imaze ibayeho kandi iyi kipe ibona n’umwanya wo gutangaza ku mugaragaro abakinnyi bashya basinyishije n’ikipe yabo mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024/25.

Mukura Victory Sports yashinzwe mu 1963, iri mu makipe ya kera mu Rwanda ,Nubwo bananiwe gutwara shampiyona n’imwe mu myaka 60 ishize, batwaye ibikombe bitanu by’igikombe by’amahoro yaba muri 1978, 1986, 1990, 1992 na 2018.

Iyi kipe yarangije ku mwanya wa kane muri shampiyona ya 2023/24 ya Primus National League.

Mu mwaka ushize ubwo Mukura Victory Sports yizizihiza isabukuru yimyaka 60. byari biteganijwe ko iyi kipe ibarizwa mu mujyi w’uburezi wa Huye izakina umukino wa gicuti na Geita Gold yo muri Tanzaniya Premier League gusa ntiyaza kuboneka , ihita iyisimbuza APR FC.

Uyu ni umukino wakiniwe kuri Stade ya Huye waje kurangira amakipe yombi aguye miswi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *