Watch Loading...
HomePolitics

umujyi wa kigali watanze umurongo uhamye kubyinye na Green City Kigali, umushinga uzahindura imiturire i Kinyinya

Mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hagiye gutangizwa umushinga wo kubaka Umujyi utangiza Ibidukikije uzwi nka Green City Kigali .

Iki kiganiro cyagarutse ku buzima rusange bw’Umujyi wa Kigali n’imishinga y’iterambere iteganyijwe mu bihe biri imbere, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024 bwatangaje ko Mu mishinga ihanzwe amaso harimo uwa Green City Kigali, uzubakwa ku buso bwa hegitari 600 i Kinyinya.

Marie Solange Muhirwa, Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ari uduce tuzaba twubatsweho inzu zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ahazakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije mu kuzubaka.

Aho yagize ati : “Twifuje ko twagira umujyi cyangwa agace umuntu yabonamo ibintu byose akenera nk’ishuri ry’umwana, aho umuntu yabona akazi, ahantu umuntu yakwivuriza, aho yahaha, ibyo byose ukabibona udakoze urugendo rw’iminota irenze 15.

“Twifuza ko twajya dukora inzu ziciriritse kandi tugakoresha ibikoresho dusanga aho, kandi akaba ari inzu zijyanye n’umuco wacu.”

ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bunavuga ko abaturage batuye i Kinyinya ahazakorerwa uyu mushinga by’umwihariko abafite ubushobozi bemerewe kubaka bagendeye ku gishushanyo mbonera.Ku rundi ruhande ariko, abadashoboye kwiyubakira bijyanye n’igishushanyo mbonera, bazajya bahagurisha hubakwe n’abafite ubushobozi.

 Dusengiyumva Samuel uherutse gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali yanahishuriye abari muri iyi nama ko myaka itanu iri imbere hazubakwa inzu ibihumbi 10 z’abaturage by’umwihariko ab’amikoro make.

Aho yagize ati : “Dufite gahunda ikomeye yo guteza imbere ibijyanye n’amacumbi ashobora gutuma n’abaturage b’amikoro make bashobora kubona aho bakura inzu cyangwa abayikodesha bakaba bayabona.

“Imihanda uko umujyi utera imbere, bigaragara ko abaturage bagenda bayikenera, tuzakomeza kuyubaka. Harimo no kugenda twongera uburebure bw’imihanda dufatanya n’abaturage gukora.”

Iterambere ry’ibikorwaremezo, ukwaguka n’ubwiyongere bw’abatuye Umujyi wa Kigali, biri mu bituma umunsi ku munsi hatekerezwa uburyo bw’imiturire igezweho itangiza ibidukikije kandi idaheza abantu by’umwihariko ab’amikoro make.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije, yatekereje umushinga wo kubaka Umujyi urengera ibidukikije (GCK), ugamije kubaka umujyi w’icyitegererezo ugizwe n’uburyo bushya bw’imiturire burambye.

Ni uburyo kandi budaheza; aho abakorera umushahara uringaniye na bo babasha gutura. Ubu buryo buzaba ari bwo bwa mbere bukoreshejwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Buzaba bufitemo ibice bijyanye n’inyubako zirengera ibidukikije, imikoreshereze y’ingufu n’ibicanwa byisubira, gutunganya imyanda no kudaheza abafite imibereho iciriritse, hibandwa cyane cyane mu gukoresha ibikoresho biboneka mu gihugu n’ibisubizo biturutse mu baturage.

Umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa n’Ikigega gishinzwe kurengera ibidukikije, FONERWA, ku bufatanye na Guverinoma y’u Budage binyuze muri Banki y’iki gihugu Itsura Amajyambere.

Igishushanyo mbonera cya “Green City Kigali” cya Kinyinya kimaze kugera ku ntambwe y’ingenzi kugira ngo cyemezwe n’Umujyi wa Kigali. Iki gishushanyo mbonera cyakozwe kugira ngo gihuzwe n’intego zihariye z’umushinga zikubiye mu nkingi enye: iterambere n’imibereho ihendutse, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukoresha neza umutungo ndetse n’iterambere ry’umujyi rijyanye n’umuco. 

Iki gishushanyo mbonera cyakozwe hashingiwe ku gishushanyo mbonera gisanzwe cy’Umujyi wa Kigali cya 2050 ndetse kikaba kigaragaza impamvu yo gushyiraho “Green City Kigali” bikanakemura ibibazo by’ingenzi. Uyu mushinga wibanze cyane cyane ku ngaruka z’imihandagurikire y’ibihe mu mijyi yihuta mu iterambere. Iki gishushanyo mbonera kandi  cyakozwe hagendewe ku mabwiriza agenga ishyirwaho ry’umujyi urengera ibidukikije.

Imihanda igaragara mu gishushanyo mbonera cya “Green City Kigali” ijyanye n’imihanda ikubiye mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Hazaba hari umuhanda uzenguruka hamwe n’uwagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo ingendo zikorwe mu buryo bworoshye. Hazaba hari ndetse n’urusobe rw’imihanda ruzaba rwubatse ahantu hahanamye, ahari ibiti ndetse n’inzira zagenewe abanyamaguru zitwikiriye. Ikibaya kizaba gihuza inzira y’abanyamaguru ikikijwe n’ishyamba n’uwo muhanda wihuta wagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Hazaba kandi hari n’ibikorwaremezo byakoreshwa na buri wese mu buryo bworoshye. Hari kandi n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbiye, TVET, na kaminuza, ndetse n’ahantu hagenewe gukorerwa ibikorwa by’ubukungu mu rwego rwo kugabanya kwibanda ku buhinzi.

Abaturage muri rusange bashobora gutanga inyunganizi ku gishushanyo mbonera cy’umushinga wa “Green City Kigali”, uzubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu Murenge wa Kinyinya.

Intego nyamukuru yo kumurika igishushanyo mbonera cy’umushinga “Green City Kigali”ni ukugirango abahaturiye n’abahafite ubutaka basobanukirwe icyo ugamije ndetse n’ibikubiyemo. Ibi bizabaha kandi amahirwe yo gutanga ibitekerezo ndetse babaze ibibazo mbere y’uko igishushanyo mbonera gishyikirizwa Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali kugirango icyemeze.

Kugirango abantu benshi basobanukirwe iby’uyu mushinga kandi bawugiremo uruhare, gutanga inyunganizi ku gishushanyo mbonera bizakorwa hifashishijwe uburyo bunyuranye burimo inama nyunguranabitekerezo, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo, imbuga nkoranyambaga, n’ahandi. Ikigamijwe ni ugushyira imbere imikorere inyuze mu mucyo kandi idaheza no kureba ko igishushanyo mbonera cy’umushinga “Green City Kigali” gisubiza ibibazo by’abagenerwabikorwa kandi ikagira uruhare mu kugera ku ntego zo kugira imiturire irambye mu mijyi u Rwanda rwihaye.

“Umujyi wa Kigali wiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imiturire irambye. Uyu mushinga wa “Green City Kigali” uhuza neza n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2050 n’icyerekezo cy’u Rwanda 2050. Turashishikariza abatuye i Kinyinya kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku gishushanyo mbonera cy’uyu mushinga. Ibitekerezo ndetse n’uruhare rwa buri wese nibyo bizatuma iki igishushanyo mbonera cyuzuza ibisabwa n’umujyi ndetse kinashyire mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage,” – Pudence Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali.

“Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije kigamije gushora imari no gushyira mu bikorwa imishinga izana impinduka.  ‘Green City Kigali’ ni umwe muri iyo mishinga. Binyuze muri uyu mushinga, turifuza gushyiraho umujyi w’icyitegererezo ugezweho uhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse ukanatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rurengera ibidukikije. Turakangurira abantu bose barebwa n’uyu mushinga gutanga ibitekerezo kugira ngo umushinga ugere ku ntego zawo,” – Teddy Mugabo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije.


“Green City Kigali igeze ku ntambwe ikomeye mu kugaragaza igishushanyo mbonera cyayo. Ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’abikorera, n’abaturage buzagira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa neza iki cyerekezo. Ndahamagarira buri wese gutanga ibitekerezo mu guhindura Kinyinya umujyi w’icyitegererezo mu mibereho irambye yo mu Rwanda n’ahandi.” – Basil Karimba, Umuyobozi Mukuru wa Green City Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *