Umubyeyi wa Bushali yaraye yitabye imana
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025 , umuhanzi Bushali umwe mu bagezweho cyane mu rubyiruko mu Rwanda muri iyi minsi yatangiye ibihe by’akababaro gakomeye ko kubura mama we waraye witabye Imana azize impamvu z’uburwayi .
Hagenimana Jean Paul wamenyekanye muri muzika nka Bushali, abicishije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu gahinda kenshi yatangarije abamukurikira ubutumwa bubaje ko mama we yamaze kwitaba Imana .
Ubu butumwa yashyize ahagaragara Bushali yabuze amagambo yo kongeraho gusa yandika agira ati ‘Oya Mama’ ubundi ahita aterekaho utarangabyiyumviro tw’amarira hatanyuzeho umwanya munini cyane uyu muhanzi yongeye ashyiraho ifoto ari kumwe n’umubyeyi we, agira ati “Oya Mama, winsiga.” arongera ashyiraho uturangabyiyumviro tw’amarira.
Bushali ahuye n’ibi byago byo kubura umubyeyi mu gihe akomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bye bya muzika, ndetse akaba aherutse gushyira hanze album yise Full moon, iriho indirimbo yanitiriye uyu muzingo yakoranye n’umuraperi w’ikirangirire mu karere, Khaligraph Jones ukomoka muri Kenya.