Uganda; Minisitri Phionah Nyamutoro yarusimbutse,Batanu batawe muri yombi.
Polisi mu karere ka Rubanda ko mu Burengerazuba bwa Uganda, yatangaje ko yataye muri yombi abacunga umutekano Batanu bakekwaho gusuka urufaya rw’amasasu kuri Minisitri ushinzwe ingufu,ubucukuzi asuye ikirombe byavugwaga ko gikorerwamo ubucukuzi butemewe.
Mu masaha yatambutse nibwo humvikanye urusaku rw’amasasu muri aka gace ka Butare- Kajooko,byari bizwi ko minisitiri Phionah Nyamutoro aza kugirirayo uruzinduko.
Akigera ku kirombe cy’amabuye I Rubanda,abashinzwe umutekano kuri kimwe mu birombe biri muri Ako gace, bahise batangira kumwoherezaho amasasu menshi ariko nyuma Gato inzego za Polisi ziratabara.
Guverinoma ya Uganda yatangaje ko minisitiri atigeze agerwaho n’amasasu ngo Abe yakwitaba Imana.inzego z’umutekano na Minisiteri zari mo zigenzura ubuziranenge bw’amabuye acukurwa ndetse n’ibyangombwa bya kampani zihakorera, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Police muri Ako gace ASP Elly Maate.
Abagera kuri Batanu bari basanzwe bacunga umutekano w’ikorombe nibo bafashwe n’inzego z’ukutekano batawe muri yombi maze hatangizwa iperereza.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Buganda,bufite uruhare rukomeye ku musaruro mbumbe w’igihugu ku kigero cya 2.2%by’umusaruro wose.
Mu mwaka wa 2023-2022, amafaranga ava mu bucukuzi yagabanutse ava kuri milliyari z’amashiringi ya Uganda 1211.1 agera kuri milliyari z’amashiringi ya Uganda 8411 benshi bakeka ko bijyana n’ubucukuzi bunyuranije n’amategeko.