Watch Loading...
FootballHomeSports

ubuyobozi bwa shampiyona y’u Rwanda bwongeye kwibutsa FERWAFA kugira icyo batangaza ku umubare w’abanyamahanga bagomba gukina Shampiyona

Ubuyobozi bwa shampiyona y’u Rwanda bwamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [Ferwafa] burimesha ko bagitegereje igisubizo ku mubare w’Abakinnyi b’abanyamahanga bazakina Shampiyona uyu mwaka.

Perezida wa shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League] Bwana Hadji Yussuf MUDAHERANWA akaba na Perezida wa ekipe ya Gorilla_fc yandikiye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] amubwira ko amakipe agitegereje igisubizo ku mubare w’Abakinnyi b’abanyamahanga bazakina Shampiyona uyu mwaka.

Amakipe menshi akomeye yaguze abanyamahanga benshi, yibwira ko umubare w’abemerewe mu Rwanda uzazamuka, ariko mu gihe habura umunsi 1 gusa isoko rigafunga umubare usanzwe ntabwo urahinduka.

Police FC ifite abanyamahanga 14 n’abanyarwanda 12 ivamo Perezida wa FA niyo kugeza ubu ifite benshi.Mu minsi ishize Nyuma y’uko muri Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize umubare w’abanyamahanga bayikinamo wavuye kuri batanu ukagirwa batandatu, byavugwaga ko uwo mubare ushobora kuba ugiye kongerwa bakagirwa umunani babanza mu kibuga na 12 muri 30 bagize ikipe.

Gusa Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA ) ndetse n’ubwa Rwanda Premier League bumaze iminsi bwaricecekeye nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko umubare w’abanyamahanga ushobora kwiyongera.

Bamwe mu bayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Mbere bakomeje kugaragaza inyota ndetse no kwifuza ko umubare wakongera ukiyongera, ukava kuri batandatu ukaba umunani bajya mu kibuga ndetse ku rupapuro rw’abakinnyi bagize ikipe ku mukino hakajyaho abanyamahanga 12.

Amakipe arimo APR FC, Police FC, Rayon Sports n’izindi zizakina umwaka utaha w’imikino zamaze kugura abakinnyi benshi bo muri iki cyiciro kuko ziri mu zirengeje abakinnyi 10 baturuka hanze y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *