Home

Ubushinwa:Ibihumbi by’abaturage bavuye mu byabo n’abandi bahitanwa n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi

Ibihumbi icumi by’abaturage b’abashinwa bavuye mu byabo kubera imyuzure yo kuri uyu wa 19 kamena 2024, benshi bafite n’ibyago byo kugaburira ubuzima,kuko imvura itaracisha make ahubwo ikaba ikomeje guteza ibyondo byinshi mu mihanda ndetse no kurengerwa n’amazi kw’amazu.

Kuri uyu wa Kane nibwo imyuzure yibasiriye ibice by’amagepfo y’iki gihugu,ababarirwa kuri 46 batakaje ubuzima mu gihe abagera ku bihumbi 10 bavuye mu byabo.

Ni imyuzure yazanye imbaraga zidasanzwe cyane mu bice bya Meizhou ho mu ntara ya Guangdong

.Television y’igihugu CCtv itangaza ko abagera kuri 47, aribo bamaze kubarurwa ko baburiye ubuzima muri aka gace ka Meizhou.

Aha ni hamwe hegereye ku nkombe z’imigezi ya Songyuan and Chiku iherereye muri Ako gace.

Mu cyumweru gishize,mu ntara ya Pyanguang abagera ku bihumbi ijana na mirongo itatu babuze umuriro w’amashanyarazi,38 batangazwa ko bapfuye naho 2 baburirwa irengero Byose bitewe n’imyuzure.

Imyuzure muri Pyanguang yasenye ibikorwa remezo n’iby’abaturage

Intara ya Guangdong ni imwe mu ntara zifatwa nk’isoko y’ubukungu bw’Ubushinwa,ikaba ituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 127,yakunze kwibasirwa n’imvura nyinshi iteza imyuzure kuva mu Kwa Kane kugera mu kwa karindwi nk’uko abashakashatsi babigaragaje banatanga umuburo kuri Leta.

Ikarita yerekana igihugu cy’Ubushinwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *