Watch Loading...
HomePolitics

Ubuhinde : abaganga bari mu myigaragambyo bamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahurira naryo mu mirimo yabo

Abaganga bo mu bitaro byinshi bya leta byo mu bihugu cy’u Buhinde bigaragambije mu bamagana igikorwa cyo gufata ku ngufu no kwica umuganga utabigize umwuga [umujyanama w’ubuzima] mu gace ka Kolkata ku wa gatanu.

Imyigaragambyo y’abaganga isaba ubutabera n’umutekano mwiza ku kazi byatangiriye i Kolkata, muri Burengerazuba bw’agace ka Bangal, ubu bimaze gukwirakwira mu tundi turere tw’igihugu.

Ibi bije nyuma y’ulp Umugore w’imyaka 31 yatewe mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Leta RG Kar, aho yari umuganga wahuguwe ,amakuru avuga ko uyu mutegarugori nyuma yo kujya kuruhukira mu cyumba cy’amahugurwa nyuma yo gusangira na bagenzi be iby’ijoro ngo Umurambo we wabonetse ufite ibikomere byinshi ndetse n’isuzuma ryakozwe ryemeza ko yazize ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwicanyi.

Ku wa gatandatu, abapolisi bataye muri yombi Sanjay Roy, wari nawe umukorerabushake w’abasivili muri bitaro, akekwaho kugira uruhare muri icyo gitero. gusa uruhare rwa Roy ntizisobanutse ariko ibitangazamakuru byaho byavuze ko yakoraga igice nka tout, afasha kwihutisha iyakirwa ry’abarwayi ndetse anasubiza amafaranga.

Ihuriro ry’abaganga mu itangazo ryashyize ryagize riti: “Iki cyemezo cyo kugana iy’imihanda nticyafashwe mu buryo bworoshye ariko ni ngombwa kugira ngo amajwi yacu yumvikane.”

iyi Federasiyo yavuze ko idasaba ko habaho urubanza rwihuse gusa ahubwo ko hakorwa n’iperereza kugira ngo hagaragazwe impamvu zatumye icyaha gishoboka, ndetse n’ingamba zihutirwa zo kurushaho kunoza umutekano w’abaganga, cyane cyane abagore, mu bitaro.

Se w’uwahohotewe hashize amezi atandatu yamuguriye imodoka , ahangayikishijwe n’amasaha yatinze yakoraga kandi agenda nijoro. Yatangarije abanyamakuru ati: “Nifuzaga ko agira umutekano mu mihanda nijoro ariko nta n’umutekano yari afite mu bitaro nk’umuganga uri ku kazi”.

Dr Rajan Sharma, wahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’ubuvuzi mu Buhinde, yavuze ko hagomba guhinduka mu maguru mashya uburyo ibitaro bya leta bikora, cyane cyane ku bijyanye no kubigeraho.

Abaganga bo mu Buhinde bavuga ko hejuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahura n’iterabwoba ry’ibitero by’umuryango w’abarwayi baba bafite uburakari, cyane cyane nyuma yo gutanga amakuru nkayo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ry’ubuvuzi mu Buhinde bwerekanye ko 75% by’abaganga bo mu Buhinde bahuye n’ihohoterwa runaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *