Twitege iki kuri Hans Flick wasinye imyaka ibiri nk\’umutoza mukuru muri Barcelona?
Barcelona yatangaje ko hashyizweho Hansi Flick nk\’umutoza wabo mushya nyuma yo kugenda kwa Xavi Hernandez,Uwahoze ari umutoza w’Ubudage na Bayern Munich yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe nyuma y’ibyumweru bike by’ibiganiro hagati niyi ekipe ikinira kuri Estadio de Camp Nou.
Xavi yari yabanje gutangaza muri Mutarama ko agiye kuva ku mirimo ye mu mpeshyi, mbere yuko perezida wa Barcelona, Joan Laporta yemeza ko uyu munyabigwi wiyi ekipe kuhaguma kugeza season muri Mata irangiye.
Icyakora,Xavi wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Espagne yahise anenga ku mugaragaro ubukungu bwa Barcelona, birakaza Laporta, wafashe icyemezo cyo kwirukana Xavi ku wa gatanu ushize.
Uyu mukinyi wimyaka 44 yatoje iyi ikipe y\’i Catalonia gutsinda Sevilla ibitego 2-1 ku mukino wanyuma wa shampiyona ku cyumweru kugirango abone umwanya wa kabiri muri LaLiga, mbere yuko amakuru yanyuma yukugenda kwe acicikana.Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Barcelona yemeje ko Xavi yagiye mu itangazo bashyize ahagaragara aho \’bamushimiye hamwe n’abandi bakozi batoza kubera ubwitange, umurava n’ubufasha bwabo mu batahwemye guha iyi ikipe.
Nyuma yiminota 23 gusa, ibihangange bya Catalonia byahise bimurika Hans Flick binyuze kuri videwo ku mbuga nkoranyambaga, Umudage areba muri kamera mbere nuko agira ati: \’Cules, ni igihe cyacu, forza Barca!\’Mu itangazo yashyize ahagaragara, Barcelona yagize iti: \’Mu kuzana Hansi Flick nk\’umutoza,FC Barcelona yahisemo umugabo uzwi cyane kubera amakipe ye akomeye cyane uyu mugabo yagiye anyuramo ,akaba ari umutoza uzwi ndetse n\’uburyo bwe bw\’ imikinire busatira cyane bisa cyane n\’umwimerere wacu ndetse akaba ari umugabo w\’ibigwi n\’ibikombe yaba ku rwego rw\’ ikipe ndetse no ku rwego mpuzamahanga.\”
Flick wasezeye kuri ruhago mu 2000 nk\’umukinnyi, mu ntangiriro yatangiye umwuga we wo gutoza muri ducout hamwe n’ikipe yo mu Budage yo mu karere ka Victoria Bammental, aho yari umutoza ariko wacishagamo akanakina, mbere yuko amarana imyaka itanu na Hoffenheim.Nyuma yo kuba umutoza wungirije mu makipe menshi, harimo Red Bull Salzburg, Ubudage na Bayern Munich, yafashe ingoma hamwe n’ibihangange bya Bavaria [Bayern Munich] nk\’umutoza w\’agateganyo mu Gushyingo 2019.
Flick yitwaye neza kandi akomeza kugumana iyi ikipe burundu, atsinda imikino 70 mu mikino 86 yari arikumwe niyi ikipe ndetse anatwara ibikombe birindwi muri iyi kipe.
Harimo ibikombe bibiri bya Bundesliga na Champions League imwe, mu gihe Barcelona agiyemo ubu ikinamo Robert Lewandowski wahoze ari rutahizamu we muri Bayern aho yatsinze ibitego 103 mu mikino 87 gusa mugihe Flick yamaze muri Bayern munich.