Watch Loading...
FootballHome

Transfert;Bruno fernandez na Zinchenko bari muri benshi bifuzwa na Bayern Munich ya vincent Kompany

\"\"

 Nkuko ushinzwe ku mushakira amakipe ( Agent) bita Miguel Pinho yatangarije ikinyamakuru “ O Jogo” cy\’iwabo muri Portugal ko ibiganiro byatangiye n’ikipe ya Bayern Munich ku kuba yasinyisha uyu mukinnyi kugeza ubu ukinira Manchester united.

Nyuma yuko Vincent company agizwe umutoza mushya wa Bayern munich dore zimwe mu ntwaro yiteze gusinyisha.

Bruno Fernandez yongereye amasezerano mu ikipe ya Manchester united ku itariki ya 1/6/2022 y’imyaka Ine azamugeza mu mpeshyi yukwezi kwa Gatandatu muri 2026.

Bruno Fernandez yatsinze  ibitego 15 atanga n’imipira ivamo ibitego 13 mu mikino 48 yose yakiniye ikipe ya Manchester mu mumarushanwa yose muri ino sezo. Amaze gutwarana na Manchester igikombe cya FA na English ligue cup, anayifasha kurangiza ku mwanya wa munani muri shampiyona.

Uyu mu capiteni wa ekipe ya Manchester united ikunze gutuzirwa akazina ka amashitani atukura yatangaje ko  yifuza kuguma muri Manchester united, aho yagize ati: “ Ndashaka ko ibyifuzo byange bihura n’ibyikipe yange.Ndashaka gukomeza kurwana, Ndashaka kuba hano, Umuryango wange nawo urashaka kuba hano.” Bruno akana yari yaguzwe mu ikipe ya Sporting CP kuri 65 z\’amapawundi, ubu akaba abarirwa agaciro ka miliyono 80M z’amapawundi nkuko realese clause iri mu masezerano ye ibivuga.

Undi mukinnyi Bayern yifuza gusinyisha yitwa Oleksandr Zinchenko,

Uyu mukinnyi w\’umunya -Ukraine ukinira Arsenal inyuma k’uruhande rw’ibumoso, Utarahiriwe no gukina bitewe n’imvune za hato na hato nawe ari mu bifuzwa n\’umutoza Vincent Company banakinanye mu ikipe ya Manchester city imyaka itatu.

Zicnchenko yari yavuye mu ikipe ya Manchester city mu 2022, aguzwe amafaranga miliyoni 32 z’amapawundi gusa ntiyatanga umusaruro yari yitezweho bitewe n’imvune.

Mu mpera z\’uyu mwaka w\’imikino Zinchenko yatangaje ko yifuza gukomeza gukinira iyi kipe ya Arsenal bakunze gutazira abarashi, Ati “Ntewe ishema kandi nishimiye kuba umwe mu barashi,” yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga ze. aho yateruye agira ati “uyu mwaka w\’imikino wa ekipe yacu urarangiye, bitunguranye ntitwabonye icyo twashakaga ariko nzi neza ko iyi kipe iri mu murongo mwiza wo kugera kuri buri kimwe\”.

Ikipe ya Bayern munich irifuza kumutangaho miliyoni 35 z’amapawundi kugirango aze gufatanya n\’umutoza Vincent Company no gusimbura Afonso Devies ushabora kwisanga yasinyiye Real Madrid. Amasezerano ye akaba azarangira mu 2026.

Bayern munich irashaka n’abandi bakinnyi benshi harimo na Jonathan Tah wa Bayer Leverkusen kubera ko yifuza kubaka ikipe ikomeye izayifasha muri mu mwaka w\’imikino utaha dore ko uyu urangiye nta gikombe na kimwe itwaye.

\"\"
vincent kompany uherutswe kugirwa umutoza mukuru wa Bayern Munich
\"\"
zinchenko wifuzwa na Bayern Munich.
\"\"
bruno fernandez capiteni wa manchester united

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *