Transfert ziravuza ubuhuha mu Rwanda;Rayon sports Ku isoko ry\’igura n\’igurisha
ikipe ya Rayon sports binyuze ku ushinzwe kubashakira abakinnyi wabo witwa Emmy fire ,iyi ikipe bakunze gutazira Murera yamaze kugaragaza ko yifuza abakinnyi benshi bagiye batandukanye guhera ku umuzamu ,ba myugariro ,abakina hagati ndetse naba rutahizamu .
Nyuma yuko Ishyirahamwe ry\’umupira w\’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ifatanije n\’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bushyizeho ingengabihe ya shampiyona aho shampiyona Y\’umupira w\’amaguru m\’u Rwanda izatangira ku italiki 18 /kanama/2025,ikiciro cyambere cy\’iyi shampiyona cyikaba kizasoza taliki ya 5/Mutarama /2025 naho igice cya kabiri cya shampiyona cyikaba kizatangira muri Gashyantare taliki 5 naho shampiyona ikazasozwa taliki ya 18 z\’ukwezi kwa gatanu 2025.
Amakuru agera kuri Daily box nuko Ekipe ya Rayon sports yamaje kwiha umurongo ngenderwaho mu iri gura n\’igurisha ry\’abakinyi ryo kutagura abakinnyi bakuze cyane byumwihariko abari y\’imyaka 25 . Ni muri urwo rwego rero ekipe ya Rayon sports fc igiye kumanura intwaro karahabutaka ikubutse mu gihugu cya Nigeria akaba azaba yataka izamu yitwa Uche Collins ukinira ekipe ya Enyimba nubundi isanzwe ikina shampiyona ya hariya muri Nigeria akaba ari umusore w\’imyaka 23 akaba yaragiye anyura mu makipe nka SOKOTO ndetse na AKWA united zose zahariya iwabo muri NIGERIA .
Ikaba na ndetse yifuza umunyezamu nawe ufite amamuko mu gihugu cya Nigeria witwa John Noble Barinyima ufite imyaka 30 wakuviye nubundi muri River States hariya mu gihugu cya Nigeria wakinaga muri shampiyona yo muri shampiyona ya Tanzania ufite metero imwe na centimetero 92, uyu akaba yarakiniye amakipe nka Enyimba fc y\’iwabo muri Nigeria wavutse 3 /kamena /1993 .
Undi mukinnyi wifuzwa na Murera n\’uwitwa Ani Elijah ukomoka muri Nigeria wamaze kuba ahabwa ubwenegihugu bw\’u Rwanda ukinira ekipe ya Bugesera fc wigaragaje cyane muri uyu mwaka w\’imikino uyu waje no kuba yashirwa kurutonde rw\’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ishize n\’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League kuri uyu wambere Mu nyubako ya Norrsken mu Mujyi wa Kigali aho haraye habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n\’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League na Gorilla Games, aho hari hasobanurwa iby’igikorwa cyo guhemba indashyikirwa muri Shampiyona y’umwaka w\’imikino wa 2023-2024.
Ani Elijah wa @Bugeserafc1 , Ruboneka Jean Bosco wa @aprfcofficial na Muhire Kevin wa @rayon_sports ni bo bahataniye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi mu mwaka w'imikino 2023-2024.
— RWANDA PREMIER LEAGUE (@RwandaLeague) June 4, 2024
•Kora like,share ndetse wandike izina ry'uwo ushyigikiye muri comments. pic.twitter.com/6454GBXSHi