Transfert i Nyarugenge ziriguca ibintu; Rayon sports na Police fc ku isoko
Nyuma yo gusinyina amasezerano amasezerano na sosiyete ishinzwe gushakira abakinnyi amakipe ikomoka muri senegal ikipe ya Rayon sports ifatanije n\’iyi sosiyete irufuza kumanura intwaro zizayifasha kwiyubaka ndeste no gusibanganya ibihanga bya bamwe mu bakinnyi bagiye batandukana yaba hagati muri uyu mwaka w\’imikino ushize [Luvumbu Hertier, Rwatubyaye Abdul ..] ndetse na nyuma yuko uyu mwaka urangiye .
Nkuko Amakuru agera ku kinyamakuru Daily–box avuga ko uwitwa Elie Ganijuru yamaze kuba yumvikana na ekipe ya Police fc kuyisinyira amasezerano y\’imyaka ibiri muri iyi ekipe y\’abashinzwe umutekano w\’imbere mu gihugu ,uyu uza wiyongera kuri witwa Ani Elijah byamaze kurangira yerekeje muri iyi ikipe ya Police fc kabone kuri miliyoni 40 ;aho zagabanijwe ekipe na n\’umukinnyi nubwo Rayon sports ariyo yabanje kumwegera ariko ntibaza kumvikana ibyo bose bagombanaga ku mpande zombi nkuko amakuru ava ku uwuhagarariye inyungu z\’uyu umunya -nigeria abitangaza.
Bityo rero ekipe ya Rayon sports ikaba ifite akayabo ka arenga miliyoni 188 mu kigega cyayo ziteguye gushyirwa kw\’isoko ry\’igura n\’igurisha ry\’abakinnyi ryo muri iki ki. Akanama gashinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe yambara ubururu n\’umweru kavuga ko kamaze kohereza intumwa zako ziganjemo abahoze ari abayobozi bayo bacyuye igihe ziyobowe n\’uwitwa Kimenyi Vedaste wigeze kuyobora umuryango wa Rayon Sports hariya i Abidjan mu murwa mukuru wa Cote d\’ivoire kucungira hafi ndetse no kwegera uwitwa Fitina Ombarenga uri mu mwiherero wa ekipe y\’igihugu y\’u Rwanda [Amavubi]usanzwe ukinira APR nubwo amakuru Daily–box ikesha abayihagarariye avuga ko harimo urunturuntu hagati y\’uyu mukinnyi na ekipe ya Apr fc,Rayon sports rero ikaba yifuza kumusinyisha kuri miliyoni 25 z\’amafaranga y\’u Rwanda.
Kurundi ruhande nanone abasigaye hano i Kigali abashizwe gushakira Murera abakinnyi barifuza nabo kuba bazana uwitwa Ishimwe Christian ukinira ekipe ya Apr fc nyuma amakuru menshi amaze iminsi acicikana yuko uyu musore yaje kuba ananiranwa na ekipe ya Police fc byumwihariko ku bijyanye n\’amafaranga ,iyi ikipe ya Rayon sports nayo amakuru avugwa yatangiye ku mugera amajanja ireba ko yamusinyisha imyaka ibiri kuri miliyoni 19 z\’amafaranga y\’u Rwanda.Iyi kipe bikaba binavugwa ko ishobora kuza gutandukana n\’uwitwa Serumogo ALLY Omar . Byiyongeraho ko iyi ekipe nayo ishobora gutandukana n\’uwitwa Mucyo Didier Junior ndetse na Tuyisenge Arsene bose bari kugenda bifuzwa n\’andi makipe ziyoboye kw\’isonga na Police fc.
Hakaba na andi makuru avuga ekipe ya police yifuza umusore ukinira ekipe ya Apr fc witwa Kwitonda Allain Bacca wanaje ku urutonde rw\’abakinnyi ijana beza baranze iyu umwaka w\’imikino nkuko rwateguwe rukasohorwa n\’ikinyamakuru kaburihariwe gisanzwe kizwho mu kwandika imikino kitwa Daily–box.