Watch Loading...
FootballHomeSports

Transfert : AS Kigali yapapuje Emmanuel Okwi ikipe ya Kiyovu sports

Rutahizamu w’umugande Emmanuel Arnold Okwi wategewe na Kiyovu Sports, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri ekipe ya AS Kigali.

ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024 nibwo aya makuru asa nkaho yagiye ahagaragara ko  AS Kigali yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe okwi mu gihe yari yitezwe muri Kiyovu Sports.

Amakuru ahari avuga ko Okwi yasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 aho yari afite gahunda yo gusinya muri Kiyovu Sports nkuko Perezida wayo Nkurunziza yari yemereye abafana ko ntagisibya Okwi agomba kugaruka muri iy’ikipe yakiniye mubihe byatambutse aho byari byitezwe ko ahita asinya ndetse yagombaga gutangira imyitozo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ariko ntiyatangiye.

Emmanuel Okwi yaje yumvikanye na Kiyovu Sports ibihumbi 15 by’amadorali ni ukuvuga agera kuri miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda gusa biza kurangira yerekeje muri Ekipe ya A.S de Kigali aho binavugwa ko agomba guhabwa nimero 7 ku mwambaro azajya yambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *