Watch Loading...
Home

TRANSFERS : APR FC imaze kwibikaho myugariro ukomoka muri senegal

Alioune Souané ,ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya senegal umazwe kwibikwaho na Apr fc wakiniraga ASC Jaraaf yo muri iki gihugu kuri miliyoni 85 z’amanyarwanda.

Nkuko Byatangajwe na Al Hilal SC yo muri Sudani mu minsi mike ishize yari imaze iminsi imwifuza , myugariro Alioune Souané nyuma yo gutekereza ku muryango we ndetse n’abo akunda ngo byaje kugrangira ahisemo kujya muri shampiyona y’u Rwanda.

Nk’uko amakuru ava ku bantu bahafi b’uyu mukinnyi abitangaza avuga ko myugariro wa Jaraaf ukomoka i Dakar yafashe rutema ikirere mu ijoro ku wa gatandatu ndetse anakesha ku cyumweru cyo muri iyi weekend tuvuyemo yerekeza i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kugira ngo ashyire umukono ku masezerano yagiranye n’ iyi ikipe y’ingabo z’u Rwanda Patriotic Army FC (APR FC) ishaka kwitwara neza mu marushanwa nyafurika ya CAF Champions League 2024-2025 .

Bivugwa ko uyu musore atanzweho akayabo karenga ibihumbi mirongo itandatu by’amayero 60,000 anagana na miliyoni zirenga 36 FCFA akoreshwa muri senegal hiyongereyeho igihembo cyo gusinyisha bizwi nka [Signing fee] mu ndimi z’amahanga angana na miliyoni 13 FCFA byose hamwe bingana na miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda, Uyu mukinnyi azaba afite amayero 5,000 bingana na miliyoni eshanu zirenga z’amafaranga y’u Rwanda nkumushahara we w’ukwezi, inzu n’imodoka bizamugeraho mugihe azaba mu Rwanda.

Uyu mukinnyi ni umwe mu beza bari muri Shampiyona ya Sénégal kuko yatowe nka myugariro wahize abandi. Uyu mukinnyi kandi yari mu Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yegukanye CHAN 2023.Bikaba bivugwa uyu ari umwe muri bakinnyi batanu baba nyamahanga Nyamukandagiramubuga yifuza gusinyisha kugira ngo bazafatikanye n’abandi banyarwanda bazaba bahasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *