Transfers : Apr fc imaze kugura abakinnyi bane bashya babanyamahanga barimo Richmond Lamptey [Menya byinshi kuribo]

Ikipe ya APR fc imaze kumvakana n’abakinnyi bagera kuri bane bafite ubwenegihugu bwo muri afurika y’iburengerazuba bagomba kuza gufasha iyi kipe mu marushanwa nyafurika ya Caf Chanpions League iyi kipe igomba kwitabira mu mwaka utaha wa 2024-2025.
Muri izi ntwaro iyi kipe y’ingabo z’igihugu igiye kumanura i Nyarugenge harimo uwitwa Richmond Lamptey usanzwe ukina hagati ariko afasha ba rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ,amakuru yizewe agera kuri daily box nuko uyu musore amaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka igera kuri ibiri .
Uyu musore ukomoka i Accra yabonye izuba ku italiki 18 z’ukwezi kwa gatatu mu 1997 aza guca mu marero yigisha umupira hariya mu gihugu cya Ghana nk’iryitwa West African Football Academy ,akinira iyitwa Lebanese premier league ndetse na International Allies ,nubwo adafite imibare mibi cyane uyu musore yagiye acyekwaho ingeso zitari iza kinyamupira nkaho muri 2021 Richmond yaje kuba yahagarikwa amezi 30 kubwo kugena ibiva ndetse no kugurisha imikino gusa yaje kujurira iki gihano kivanwaho ndetse anahabwa indishyi nk’impozamarira.
Si uwo we nyine iyi ikipe y’ingabo z’igihugu zishaka kuko amakuru agera kuri Daily box kandi ifitiye gihamya nuko nyuma ya Aliou Souane iyi ikipe bisa nkaho byarangiye yamaze ku musinyisha ,uyu akaba ari umusore wa kinaga muri #Ascjaraaf yo muri ghana nuko nubundi Nyamukandagira itara yavana amaso muri iki gihugu kuko uwitwa Seidu Dauda Yusif ukinira FC Samartex yo muri ghana nawe ari mu biganiro n’iyi ikipe nkuko aya makuru akomeza abivuga.
Undi urimo kunogwanogwa n’iyi ikipe y’ingabo z’igihugu harimo uwitwa Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania nawe akaba akina hagati ariko afasha ba rutahizamu akaba yaravutse mu mwaka 2000 ndetse n’uburebure bwa metero imwe na centimetero 85 akaba akinira Nouakchott King’s yo muri iki gihugu.



