Togo : Perezida Faure Gnassingbe yagaruye mu nshingano minisitiri w’intebe wari wareguye

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbe yagumishije Victoire Sidemeho Tomegah-Dogbe, ku mwanya wa minisitiri w’intebe nubwo guverinema izashyirwaho mu minsi iri imbere bijyanye n’itegeko nshinga rishya.
Iki gikorwa cyo ku mugarura ku nshingano cyibaye nyuma y’amezi make Tomegah-Dogbe yeguye kuri uyu mwanya hamwe na guverinoma ye yose muri Werurwe N’ubwo yeguye, Gnassingbe yari yarahaye Tomegah-Dogbe gukomeza gucunga ibibazo biriho kugeza igihe hashyizweho itsinda rishya rya guverinoma.
Tomegah-Dogbe, wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore muri Togo kuva 2020, ni umunyamuryango rw’ishyaka riri ku butegetsi ryagize ubwiganze mu matora y’abadepite mu kwezi kwa kane. Ayo matora yari yabanje gusubikwa incuro ebyiri biturutse ku makimbirane ashingiye kw’itegeko nshinga.
Togo yagize imyaka myinshi yo kurwanya ubuyobozi by’umuryango wa Gnassingbe. Perezida yatowe bwa mbere mu 2005 kugira ngo asimbure se, Gnassingbe Eyadema. Uwo yayoboye Togo amaze guhirika ubutegetsi muri kudeta yo mu 1967, akuraho uwari perezida Nicholas Grunitzky.
Tomegah-Dogbe ni we mugore wa mbere washyizwe ku umwanya wa minisitiri w’intebe mu gihugu cya Afurika y’iburengerazuba nyuma yo gushyirwaho bwa mbere muri 2020.Yakoze imirimo myinshi muri Guverinoma nko kuva mu 2008, harimo no kuba umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida.
Se wa Gnassingbe Gnassingbe Eyadema yategetse igihugu gito cyo muri Afurika y’Iburengerazuba imyaka igera kuri mirongo ine mbere yuko umuhungu we amusimbura ashyigikiwe n’abasirikare.
