Watch Loading...
HomeToday in Sport History

TODAY IN SPORTS : taliki ya 26 /Kanama, Luis Suárez yirukanwe mu irushanwa ry’ igikombe cy’isi kubera kuruma abakinnyi bagenzi be naho umutaliyani  Paolo Maldini abona izuba

Uyu munsi ku wa gatatu,Taliki ya 26/Kanama 2024 ni umunsi wa 178 w’umwaka ubura iminsi 187 ngo urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka ya siporo:

Reka tubihere mu mwaka w’1904 IF Elfsborg Borås,ikipe y’umupira ibarizwa mu gihugu cya Suwede yarashinzwe kuri iyi taliki ,aho yatwaye ibikombe bya shampiyona yo muri iki gihugu bigera ku icyenda kuva yashingwa.

1955 ubaze umunsi ku munsi imyaka 69 irihiritse ikipe ya Real Madrid itwaye igikombe cyabalatini [LATIN CUP] cyo muri uyu mwaka mu mateka y’ikipe nyuma yo gutsinda Stade de Reims yo mu bufaransa ibitego bibiri ku busa.

1966 Ikipe y’igihugu y’ubwongereza yakinnye umukino wayo wa 400 mu mujyi wa Helnski wabuzaga na ikipe y’igihugu ya Finland.

Muri uwo mwaka ninabwo Millennium Stadium iherereye mu gihugu cy’ubwomgereza mu mujyi wa Cardiff yatashwe ku mugaragaro.

1976 uwari umukinnyi wo gucyirana [Wrestling] wakubukaga mu gihugu cy’ubuyapani witwa Antonio Inoki yarwanye na uwari igihangange mu iteramakofe ku is  Muhammad Ali muri Nippon Budokan mu murwa mukuru w’ubuyapani Tokyo.

1992 [EURO 1992] ikipe y’igihugu ya Denimarike yatwaye iki gikombe itsinze ikipe nyuma guhigika ikipe y’igihugu y’ubudage aho yayitsinze ibitego bibiri kubusa.

2014 Luis Suárez yirukanwe mu irushanwa ry’ igikombe cy’isi cyo muri uyu mwaka kubera kuruma abakinnyi bagenzi be.

2016 ku mukino wa nyuma wa Copa América ikipe y’igihugu ya Chile yatsinze iy’Argentine kuri penaliti inayitwara iki gikombe kuri penaliti enye kuri ebyiri kuri sitade yitiriwe MetLife mu mujyi wa East Rutherford ni muri uyu mukino kabuhariwe lionel yahushije penaliti.

Bimwe mu byamamare muri siporo byabonye izuba kuri iyi taliki:

1954 umukinnyi w’umupira w’amaguru Arconada ukomoka mu gihugu cya esipanye wakiniye imikino irenga 68 .

1944 Wolfgang Weber, uyu wabiciye bigacika muri iyi myaka ya za 44 yahoze ari rutahizamu kabombo w’icyahoze ari ubudage bw’uburengerazuba

1966 umunya- norvege Tom Henning Øvrebø ,uyu akaba yari umusifuzi w’umupira w’amaguru wasifuze imikino irenga 60 y’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane w’uburayi.

1968  Paolo Maldini ,umutaliyani ukina umupira wa amaguru ,uyu wakiniye ikipe y’igihugu bwa mbere mu 1988 gusa muri rusange yahamagawemo inshuro 126 muri iyi ikipe maze ayitsindira ibitego bigera kuri 7.

Abitabye imana kuri iyi taliki ya 26 /Kanama bagiye bagira uruhare runaka muri siporo y’isi:

1999, Angelo Bertelli, Umunyamerika ukina umupira wamaguruw’abanyamerika w’icyamamare muri Amerika (Igikombe cya Heisman 1943, National C’ship 1943, Notre Dame), yapfuye azize kanseri yo mu bwonko afite imyaka 78.

2003 Marc-Vivien Foé, umukinnyi wo hagati wumupira wamaguru wa Kameruni (yakiniye iyi ikipe y’igihugu imikino 62; yaguye mu kibuga mu mukino mpuzamahanga ;wanikiye amwe mu makipe yo ku mugabane w’iburayi nka Lens, West Ham, Lyon), apfa azize umutima afite imyaka 28.

2007 Joey Sadler, Umukinnyi wa rugby .

2012 Ann Curtis, umukinnyi ukina imikino yo koga wo muri Amerika mu mikino Olempike, yapfuye afite imyaka 86.

2018 Phil Rodgers, umunyamerika ukina umikino wa golf (5 PGA Tour yatsinze), yapfuye azize leukemia afite imyaka 80.

2020 Jaroslav Pollák, umukinnyi wo hagati w’umupira wamaguru wa Silovakiya (wakiniye imikino 49 icyahoze ari ikipe y’igihugu ya Cekosolovakiya;anikira n’amakipe nka Sparta Prague, Otirishiya Salzburg), yapfuye afite imyaka 72.


2020 Theo Foley, myugariro wumupira wamaguru muri Irlande (wanikiye Burnley na Charlton Athletic) anatoza (ikipe y’umujyi wa Northampton), yapfuye afite imyaka 83.


2020 William Negri, umunyezamu wumupira wamaguru mu Butaliyani (wakiniye Mantova na Bologna), yapfuye afite imyaka 84.


2021 Marcelo Campo, umukinyi w’umukino wa rugby muri Arijantine (Ibizamini 20 Arijantine, 6 Amerika yepfo; Pueyrredón SC), yapfuye azize indwara yumutima afite imyaka 63.


2023 Craig Brown, umukinyi wumupira wamaguru wa Ecosse igice (akinira amwe mu makipe y’iwabo nka Rangers . Dundee na Falkirk) anatoza (Scotland 1993-2001; Preston NE, Motherwell, Aberdeen), yapfuye afite imyaka 82.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *