TODAY IN SPORTS HISTORY : Umwamikazi Elizabeth II yafunguye ku mugaragaro imikino Olempike naho Hansi Müller abona izuba
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1986 Igikombe cya 24 cya Fed mu mukino wa Tennis: Amerika yatsinze Cekosolovakiya ku mukino wa nyuma waberaga muri Prague; uyu ukaba ari umurwa mukuru wa repubulika ya Ceki amaseti 3 ku busa.
1993 NBC TV yahawe agera kuri miliyoni 456 z’amadolari kugirango yerekane imikino olempike yose yo muri 1996.
1996 Igisasu cyaturikiye aho baparika ibinyabiziga mu mikino ya Olempike ya Atlanta, gihitana umwe abandi 110 barakomereka.
1996 Abanya Berezilekazi Jackie Silva na Sandra Pires begukanye umudari wa zahabu wa volley ball y’abagore ariko ikinirwa ku mucanga mu mikino Olempike yabereye i Atlanta.
2008 Carlos Sastre wo muri Espagne yegukanye Tour de france yabaga ku nshuro yayo ya mirongo icyenda na gatanu.
2012 Umwamikazi Elizabeth II yafunguye ku mugaragaro imikino Olempike yabaga ku nshuro yayo ya 30 yabereye i Londere mu Bwongereza.
2014 Vincenzo Nibali wo mu Butaliyani yegukanye Tour de France yabaga ku nshuro yayo y’ijana na rimwe.
2021 Ikipe y’ibirwa bya Fiji yegukanye igikombe cya Olempike mu mukino wa Rugby nyuma yo gutsinda New Zealand amanota 27 kuri 12 mu mikino olempike yabereye i Tokiyo; uhita uba umudali wa zahabu wa kabiri mumateka y’ibi birwa mu mukino olempike byari bitwaye.
2021 Triathlete Flora Duffy yabimburiye abagore bose kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olempike yabereye i Tokiyo.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:
1988 Adam Biddle, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Ositaraliya wainiye ekipe ya Sydney FC, wavukiye Sydney, Ositaraliya.
1983 Goran Pandev, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Macedoniya uyu wanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Macedoniya, wavukiye i Strumica, muri Yugosilaviya.
1979, Jorge Arce, umukinnyi w’iteramakofe wo muri Megizike , wavukiye i Los Mochis, Sinaloa, Mexico.
1980 Allan Davis, umukinnyi w’amagare wo muri Ositaraliya, wavukiye Ipswich, muri Queensland.
1976 Fernando Ricksen, umukinnyi wo hagati w’umupira w’amaguru wo mu uBuholandi , wavukiye Hoensbroek, Limburg .
1975 Alessandro Pistone, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Butaliyani, wavukiye i Milan mu Butaliyani.
1972 Jill Arrington, umunyamakuru wa siporo wo muri Amerika, wavukiye i Conyers, muri leta ya Jeworujiya.
1967 Emiel van Eijkeren, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umuholandi wakiniye ikipe ya FC The La Haye/NEC, wavukiye i La Haye, mu Buholandi.
1965 José Luis Chilavert, umunyezamu w’umupira w’amaguru wo muri Paraguay wakiniye ikipe ye y’igihugu ya parague imikino 74; anakira amakipe yandi nka San Lorenzo, CA Vélez Sarsfield, wavukiye i Luque, muri Paraguay.
1957 Hansi Müller, umukinnyi wo hagati w’umupira wamaguru wo mu Budage bw’Uburengerazuba; wakiniye VfB Stuttgart na Inter Milan, yavukiye i Stuttgart, mu Budage.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2023 Rune Richardsen, umukinnyi wo hagati w’umupira wamaguru wa Noruveje wakiniye ikipe ya Lillestrøm SK, yapfuye afite imyaka 60.
2021 Pete George, umunyamerika uterura ibiremereye , yapfuye afite imyaka 92.
2004 Bob Tisdall, umukinnyi wa Irlande usiganwa ku maguru, yapfuye nyuma yo kugwa kuri 97.
1991 Gino Colaussi, rutahizamu w’umupira w’amaguru wo mu Butaliyani wakiniye amakipe nka riestina, Juventus, Vicenza, Padova), yapfuye afite imyaka 77.
1971 Charlie Tully, umukinnyi wumupira wamaguru wa Irilande y’Amajyaruguru wakiniye ikipe ya Celtic anatoza ikipe ya Bangor, yapfuye afite imyaka 47