TODAY IN SPORTS HISTORY : umunyapolonye Krisztina Egerszegi yaciye agahigo mu mukino wo koga naho Victoria Azarenka abona izuba
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1910 Octave Lapize w’Umufaransa yatwaye Tour de france arusha amanota 4 gusa mugenzi we witwa François Faber wakiniraga ikipe yitwa Team Alcyon ukomoka muri Luxembourg.
1928 Halina Konopacka wo muri Polonye yaciye agahigo ko kujugunya icumu muri metero 39.62 ahita anegukana umudari wa mbere wa zahabu mu mikino Olempike y’abagore yabereye i Amsterdam.
1932 Tour de France yabaga ku nshuro ya 26 : Umukinnyi wamagare w’umufaransa André Leducq yatwaye iri rushanwa ku nshuro ye ya kabiri yaherukaga mu 1930 , André yanaciye agahigo ko kwegukana iri rushanwa ariko yanatwayemo etape zigera kuri esheshatu.
1932 Mu mukino Ikipe ya Cleveland Indians yakinnye mu rwego rwo gutaha sitade yayo nshya yiswe Municipal Stadium imbere y’abafana barenga 76,000; batakaje umukino wabahuzagamo na Philadelphia muri NBA aho yabatsinze 90 kuri 78.
1936 Ibirori byo guhemba abitwaye neza mu mikino Olempike yo mu 1940 yabereye mu uBuyapani byaje guhagarikwa kubera Intambara ya kabiri y’Ubushinwa n’Ubuyapani.
1938 Tour de France yabaga ku nshuro yayo ya 32 : Umukinnyi w’amagare w’umutaliyani witwa Gino Bartali yabaye uwambere ku rutonde rusange [Classement général ] ndetse anatwara amanota y’uwazamutse neza kurusha abandi.
1992 Umukinnyi wo koga wo muri Hongiriya witwa Krisztina Egerszegi yegukanye umudari wa 3 wa zahabu muri metero 200 mu mikino Olempike ya Barcelona .
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:
1989 Victoria Azarenka (Isabukuru yimyaka 35) Umukinnyi wa tennis wo muri Belarus (Australiya open 2012-13), yavukiye i Minsk, muri Belarus.
1987, Michael Bradley, myugariro w’umupira w’amaguru w’umunyamerika wakiniye ikipe ya Borussia Mönchengladbach, wavukiye Princeton, muri leta ya New Jersey.
1982 Mugisha Mahwire, umukinnyi wa Cricket wo muri Zimbabwe, wavukiye Bikita, Masvingo, muri Zimbabwe
1979 Per Krøldrup, umukinnyi w’umupira wamaguru wo muri Danemark.
1979 Carlos Marchena, umukinnyi w’umupira w’amaguru numutoza wa Espagne, wavukiye Las Cabezas de San Juan, mu gihugu cya Espanye.
1976 Paulo Wanchope, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Costa Rica.
1967 Sean O’Neill, umukinnyi wa tennis yo ku meza ukpmoka muri Amerika, wavukiye Toledo, muri Leta ya Ohio
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2022 Hartmut Heidemann, myugariro w’umupira w’amaguru wo mu uBudage ,uyu wainiye ikipe y’igihugu y’ Ubudage bwiburengerazuba; anakira ikipe ya MSV Duisburg imikino 347), yapfuye afite imyaka 81.
2020 Stephen Tataw, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Kameruni akaba na kapiteni wikipe yigihugu ya Kameruni FIFA World Cup 1990, 94), yapfuye afite imyaka 57.
2009 Sir Bobby Robson, umukinnyi w’umupira wamaguru mu Bwongereza, umutoza (imipira 20; umuyobozi w’Ubwongereza 1982-90), yapfuye azize kanseri y’ibihaha afite imyaka 76
2021 Terry Cooper, myugariro w’umupira w’amaguru w’umwongereza wakiniye amakipe nka Leeds na Middlesborough anatoza Bristol city na Birmingham city, yapfuye afite imyaka 77.
2003 John Aston Sr, rutahizamu wumupira wamaguru mu Bwongereza , wakiniye Manchester United imikino 253, yapfuye afite imyaka 81.