Watch Loading...
HomeToday in Sport History

TODAY IN SPORTS HISTORY : taliki ya 27 ,Serena Williams yifotoje yambaye ubusa kandi anatwite naho Raúl Gonzalez na Michelle Torres babona izuba

Uyu munsi ku wa kane ,Taliki ya 27/Kanama 2024 ni umunsi wa 179 w’umwaka ubura iminsi 187 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka ya siporo:

1954 Mu gikombe cy’isi cyo muri uyu mwaka Hongiriya yatsinze Brezil, ibitego 4-2 muri kimwe cya kane kirangiza, gusa wari umukino waranzwe n’imirwano n’amahane menshi dore ko abakinnyi batatu bahawe amakarita atukura kuruhande rwa buresile gusa ibi ntibyabujije ko iyi mishyamirano ikomereza mu rwambariro nyuma y’umukino.

1962 Ayahoze ari amakipe yumupira wamaguru yo mu Buholandi ya Rapid JC na Roda Sports yishyize hamwe ashinga iyitwa Roda JC Kerkrade; iyi ikaba yaratwaye Ibikombe bya shampiyona ndetse n’icya KNVB cyo mu 1996–97, no mu mwaka w’imikino wo mu 1999–2000.

1969 igihugu cya Honduras na El Salvador byahagaritse umubano w’ububanyi hagati yabyo kubera umukino wumupira wamaguru wahuje ibi bihugu byombi ntibyumvikaneho kubyawuvuyemo.

1979 umukinnyi w’iteramakofe Muhammad Ali yanyomoje ibijyanye no kuba ikiruhuko yari yagiyemo ari icya burundu ko atazongera kugaruka muri uyu mukino.

1984 mu gikombe cy’uburayi cyo muri uyu mwaka [EURO] ku kibuga  Parc des Princes mu murwa w’urukundo Paris Michel Platini  na Bruno Bellone  bafashije ikipe y’igihugu y’abafaransa kwikura imbere ya esipanye ku mukino wanyuma dore ko bayitsinze ibitego bibiri ku busa.

2017 Umukinnyi wa Tennis Serena Williams yifotoje yambaye ubusa kandi anatwite aya mafoto anasohoka ku gifuniko cya “Vanity Fair”.

Tennis Serena Williams yifotoje yambaye ubusa kandi anatwite .

Bimwe mu byamamare byo mu isi ya sipiro byavutse kuri iyi taliki ya 27 /Kamena:

1967, Michelle Torres, umunyamerika ukina umukino wa tennis, wavukiye Chicago, muri Illinois.


1970 Petra Langrová, umukinnyi wa tennis (watwaye grand slam ya Palermo inshuro ebyiri), yavukiye i Prost❤ljov, muri Cekosolovakiya.


1971 Brant Boyer, umunyamerika ukina umupira wamaguru w’abanyamerika (Jacksonville Jaguars), wavukiye Ogden, Utah.


1971 Jimmy Kemp, umunyamerika CFL (Edmonton Eskimos), wavukiye Buffalo, muri New York.


1973 Heath Irwin, umuzamu w’umupira w’amaguru muri Amerika (New England Patriot), wavukiye Boulder, muri Kolorado.


1975 Daryle Ward, umukinnyi wa baseball w’umunyamerika (Houston Astros), wavukiye Lynwood, muri Californiya.


1976 Johnny Estrada, umukinnyi wa baseball wumunyamerika, wavukiye Hayward, muri Californiya.


1977 Arkadiusz Radomski, umukinnyi wumupira wamaguru wa Polonye (wakinye ikipe ya Veendam), wavukiye Gniezno, Polonye.


1977 Raúl Gonzalez, umukinnyi wumupira wamaguru wa Espagne (Real Madrid), wavukiye i Madrid, Espanye.

Abatabarutse kuri iyi taliki mu isi ya siporo:

1968 Norman Norton, umukinnyi wa rugby (yirukanye Hobbs mu kizamini cya Afurika yepfo gusa), yapfuye afite imyaka 87.


1986 George Nepia, umukinnyi wa rugby wo muri Nouvelle-Zélande, yapfuye afite imyaka 81.


1992 Sandy Amoros, Bkln Dodger, yapfuye afite imyaka 62 azize umusonga.


1999 Marion Motley, umunyamerika ukina NFL winyuma (yaje mu bibihe byose ayoboye AAFC rusher), yapfuye afite imyaka 79.


2004 Darrell Russell, umushoferi ukina umukino wo gusiganwa n’imodoka yo muri Amerika .


2007 Patrick Allotey, umukinnyi wumupira wamaguru wa Gana .


2011 Betty Callaway, umutoza wo gusiganwa ku maguru mu Bwongereza (Torvill & Dean, Reg Stercczy & Sallay), yapfuye nyuma yo kugwa kuri 83.


2011 Mike Doyle, umwongereza wahoze akina umupira wamaguru .


2013 Alain Mimoun, umukinnyi wirukaga intera ndende ufite ubwenegihugu bwa Alijeriya n’Ubufaransa (afite umudali wa zahabu ya marato ya olempike 1956; 3 x silver 1948, 52), yapfuye afite imyaka 92.


2020 Ilija Petković, umukinnyi wo hagati wumupira wamaguru wo muri Seribiya (wakiniye amakipe nka Troyes, na OFK Beograd) anatoza (Seribiya & Montenegro), yapfuye azize COVID-19 afite imyaka 74.


2020 Mihai Romilă, umukinnyi wo hagati wumupira wamaguru wo muri Rumaniya , yapfuye afite imyaka 69.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *