Watch Loading...
FootballHomeToday in Sport History

TODAY IN SPORTS HISTORY: Taliki 9/Nyakanga,Wayne Rooney Marc yatangaje ko azava muri Manchester United nyuma yimyaka 13 naho Ashley Young abona izuba

Ibihe by’ingenzi byaranze uyu munsi muri siporo.

1877 Shampiyona ya mbere ya tennis ya Wimbledon yakinwe ku nshuro yayo ya mbere ,iri rushanwa bwa mbere ryabanje gukinwa n’abagabo gusa .

1991 Afurika y’Epfo yongeye kwinjira mu mikino Olempike

2000 Polisi yarashe abafana ibyuka biryana mu maso ndetse n’amasasu mu mukino w’umupira wamaguru wo gushaka itike ijya mu gikombe cyisi wahuje Zimbabwe na Afurika yepfo, maze ihitana abantu cumi na babiri i Harare, muri Zimbabwe.

2006 Umukino wanyuma w’igikombe cyisi cya FIFA, kuri sitade ya Olympiastadion, mu murwa mukuru Berlin, mu Ubudage: Ubutaliyani bwatsinze Ubufaransa, kuri penariti 5-3 ; nyuma y’uko barinaganyije 1-1 mu minota yagenwe y’umukino.

2017 Umukinnyi mpuzamahanga w’umupira wamaguru w’umwongereza Wayne Rooney Marc yatangaje ko azava muri Manchester United nyuma yimyaka 13 ayikinira kugirango yongere gusubira muri ekipe ye yaturutsemo ya Everton.

2021 Umukinnyi w’amagare wo mu Bwongereza Mark Cavendish yatsinze agace kerekezaga Nîmes icyiciro cya 13 cya Tour de France ahita yandika amateka ya etape 34 amaze kwegukana muri tour de france.

Abavutse kuri iyi taliki ya 9/Nyakanga mu mateka ya siporo:

1985 Paweł Korzeniowski, umukinnyi ukina umukino wo koga ukomoka muri Polonye.


1989 Giannoulis Fakinos, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bugereki, wavukiye i Naxos, mu Bugereki.


1990 Fábio na Rafael da Silva, umukinnyi w’umupira wamaguru wo muri Berezile.

1985 Ashley Young, umukinnyi w’umupira wamaguru w’umwongereza.

1972 Derek Mills, umukinnyi w’umunyamerika usiganwa ku maguru ufite umudali wa zahabu olempike inshuro enye muri metero magana ane wo mu 1996, yavukiye i Washington, DC.

1968 Paolo Di Canio, umukinnyi wumupira wamaguru wumutaliyani

1964 Gianluca Vialli, rutahizamu w’umupira wamaguru ukomoka mu Butaliyani wakiniye ikipe y’igihugu y’ubutaliyani imikino 59; ndetse anakinira amakipe nka Cremonese, Sampdoria, Juventus na Chelsea), anatoza ikipe ya Chelsea na Watford yabaye n’umunyamakuru kuri Sky Italia, wavukiye i Cremona, mu Butaliyani .

Bamwe mu batabarutse kuri iyi taliki mu isi ya siporo:

2021 Paul Mariner, rutahizamu w’umupira wamaguru wo mu Bwongereza wakiniye amakipe nka Plymouth Argyle, Ipswich Town , Arsenal na Portsmouth zose zo mu bwongereza aba n’umutoza wa Plymouth Argyle na Toronto FC, yapfuye azize kanseri yo mu bwonko afite imyaka 68.


2022 András Tör KERcsik, umukinnyi w’umupira wamaguru wo muri Hongiriya (wakiniye amakipe nka Újpest Dozsa FC, Montpellier, yapfuye azize umusonga afite imyaka 67.


2022 Davie Robb, umukinnyi wumupira wamaguru wa Ecosse wakiniye amakipe ya Aberdeen FC imikino 251, yapfuye afite imyaka 74.


2022, John Gwynne, umusobanuzi wa siporo mu Bwongereza akaba n’umunyamakuru (PDC darts amarushanwa Sky Sports), yapfuye azize kanseri afite imyaka 77.


2022 Tommy Jacobs, umukinnyi wa golf w’umunyamerika (US Open 1964 igisonga cya kabiri; Masters yo muri Amerika 1966), yapfuye afite imyaka 87.


Luis Suárez Miramontes(1935-2023)Umukinnyi wo hagati wumupira wamaguru wo muri Espagne (wakiniye imikino 32 igihugu cye ; ndetse anaca muri Barcelona, Inter Milanna Sampdoria) n’anatoza (Espagne 1988-91; Cagliari, SPAL, Como, Inter Milan na Deportivo La Coruña), yapfuye afite imyaka 88.


2023 Tommy Møller Nielsen, umutoza w’umupira wamaguru wo muri Danemark (watoje B1909, Viborg FF, HB Køge) anaba ushinzwe gushakira abakinnyi Manchester United hagati ya 2016 na 2023, yapfuye afite imyaka 61

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *