TODAY IN SPORTS HISTORY : Neymar Jr yabaye umukinnyi uhenze ku isi y’umupira w’amaguru naho Brahim Diaz abona izuba
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo.
1949 icyahoze ari Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (BAA) na National Basketball League (NBL) byishyize hamwe bishyiraho Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ririho ubu rya (NBA), naho Maurice Podoloff yatorewe kuba umuyobozi wa mbere w’iyi shampiyona nshya.
1952 Umushoferi wakiniraga Ferrari w’umutaliyani witwa Alberto Ascari yegukanye igikombe 4 cya Shampiyona y’abashoferi ba Formula 1 nyuma yo kwegukana Grand Prix yo mu Budage yabereye i Nürburgring .
1952 Imikino Olempike yabaga ku nshuro yayo ya 15 yo mu mpeshyi yashyizweho akadomo i Helsinki, muri Finilande.
1955 Umubiligi wiruka mu ntera ndende witwa Roger Moens yegukanye marato muri metero 800 yo mu mukino olempike nyuma kwanikira abarimo Rudolph Harbig igihe kingana n’umunota umwe n’amasegonda mirongo ine n’atanu mu mujyi wa Oslo, wo muri Noruveje.
1984 Abanyamegizike babiri, Ernesto Canto na Raúl González batwaye umidari ya zahabu n’uwi’ifeza mu isiganwa ry’ urugendo rw’ibilometero 20 mu mikino Olempike yabereye i Los Angeles .
1996 mu mukino wa Tennis ; Umunyamerika Andre Agassi yegukanye umudari wa zahabu mu bagabo mu mikino Olempike yabereye i Atlanta atsinze umunya-Espagne Sergi Bruguera amaseti atatu ku ubusa 6-2, 6-3, 6-1.
1997 Manchester United yatsinze ikipe ya Chelsea kuri penariti ku mukino wanyuma w’igikombe cya charity shield aho yayitsindiye kuri za penaliti 4 kuri 2 nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe mu minota 90 isanzwe y’umukino wari wabereye kuri sitade ya Wembley.
1999 Arsenal FC yasinyishije rutahizamu w’Ubufaransa Thierry Henry ku masezerano afite agaciro ka £miliyoni 10 imuvanye muri ekipe ya Juventus yo mu Butaliyani.
2017 Neymar ukina umupira wamaguru ukomoka muri Berezile yavuye muri FC Barcelona yerekeza i Paris Saint-Germain kumafaranga angana na miliyoni €222 k ahita asinya imyaka 5 ;ahita aba n’umukinnyi waguzwe amafaranga menshi ku isi y’umupira w’amaguru.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:
1999 Brahim DÃaz, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Espagne uinira Real Madrid, wavukiye Málaga, Espanye
1984 Sunil Chetri, umukinnyi w’umupira w[amaguru wu Buhinde wakiniye ikipe ya Bengaluru FC, wavukiye i Secunderabad, mu Buhinde.
1984 Yasin Avci, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Danemark, wavukiye Tire, Turukiya.
1978 Mariusz Jop, umukinnyi wumupira wamaguru wa Polonye, wavukiye Ostrowiec mu gace ka Aqutokrzyski, mu gihugu cya Polonye .
1977 Óscar Pereiro, umukinnyi w’amagare wo muri Espagne watwaye irushanwa rya Tour de France yo mu 2006 , wavukiye i Mos, muri Galiciya, Espanye .
1973 Nikos Dabizas, umupira w’amaguru mu Bugereki, wavukiye Amyntaio, mu Bugereki .
1954 Gary Peters, umukinnyi wumupira wamaguru w’umwongereza, wavukiye Carshalton, London .
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2022 Andrejs Rubins, umukinnyi wo hagati w’umupira w’amaguru wa Lativiya wakiniye amakipe nka FC Skonto, Crystal Palace, Spartak Moscow na Inter Baku FC, yapfuye afite imyaka 43 .
2019 Mike Troy, umunyamerika woga ,Troy yegukanye imidali ibiri ya zahabu muri metero 400 mu buryo bwo gutera imisomyo yapfuye afite imyaka 78.
2016 Chris Amon, umunya – Nouvelle-Zélande ukina Irushanwa rya Formula 1, yapfuye afite imyaka 73 .
1986 Rupert de Smidt, umukinnyi wa cricket wo muri Afurika yepfo , yapfuye afite imyaka 102.
1948 Tommy Ryan, umukinnyi w’iteramakofe w’umunyamerika , yapfuye afite imyaka 78 .