Watch Loading...
HomeToday in Sport History

TODAY IN SPORTS HISTORY : Maj Gen. Kazura Jean Bosco yatorewe kuyobora FERWAFA

Maj Gen. Kazura Jean Bosco yatorewe kuyobora FERWAFA.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo :

1978 Umukinnyi w’amagare w’Umuholandi witwa Gerrie Knetemann yatwaye irushanwa rya UCI Road World C’ship atsizne Francesco Moser w’Umutaliyani na Dane Jorgen Marcussenin ryabereye i Nürburg, mu Budage bw’Uburengerazuba .

1985 Mary Joe Fernández wari ufite imyaka 14 n’iminsi 8 yabaye umukinnyi muto watwaye irushanwa rya Tennis rikomeye .

2006 ,Maj Gen. Kazura Jean Bosco yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ;Uyu yayoboye umupira w’amaguru umaze kuba kimwe mu bishimisha abanyarwanda by’ibanze ndetse u Rwanda rumaze gufata irangi mu iterambere ,amakipe y’u Rwanda yari amaze kugira igitinyiro ku mugabane w’Afurika ndetse agura ibikomerezwa bitandukanye.

2011 Irushanwa rya 13 ryimikino ngororamubiri ku isi ryarafunguwe ku mugaragaro i Daegu, muri Koreya y’Epfo

2014 IGP yashyikirijwe ibikombe Police Handball Club yegukanye muri uyu mwaka ; Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa 27 Kanama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yashyikirijwe ibikombe Police HBC yegukanye mu mwaka wa 2014.

2014 Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yateranye kuwa Gatanu tariki ya 26 Kanama yemeje amatariki imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika izakinirwaho, imikino ya nyuma izaberaa muri Maroc 2015.
Yemeje ko Ijonjora ry’ibanze ryagombaga gutangira muri Mata hagati y’amakipe ane, Mauritania, ibirwa bya Mauritius, Eritrea na Sudani y’Epfo. Imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki ya 11, 12, 13 Mata naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya 18, 19, 20 Mata 2014.

2021 Haruna Niyonzima ku rutonde rw’abakinnyi 27 bamaze gukinira ibihugu byabo imikino myinshi muri Afurika nyuma ya Ahmed Hassan – Misiri na Young Chimodzi – Malawi ,wari myugariro, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Maliwi ku myaka 18 hari tariki ya 25 Kanama 1979, umukino wa nyuma yakiniye Malawi hari ku wa 16 Nyakanga 1995. Yakinnye imikino 159 ayitsindira ibitego 13.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :

1974 Michael Mason, umukinnyi wa Cricket wo muri Nouvelle-Zélande.


1975 Mark Rudan, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ositaraliya.


1976 Carlos Moyá, umukinnyi wa tennis wabigize umwuga wa Espagne, yavukiye Palma, Espanye .


1977 Deco, umukinnyi w’umupira wamaguru wo muri Portigal.


1984 David Bentley, umukinnyi wumupira wamaguru w’umwongereza, wavukiye Peterborough, mu bwongereza.


1984 Sulley Muntari, umukinnyi wumupira wamaguru wa Ghana.


1987 Darren McFadden, umukinnyi wumupira wamaguru wabanyamerika .

Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:

2004 Willie Crawford, umukinnyi wa baseball wabanyamerika wakiniye ikipe ya Los Angeles Dodgers, yapfuye afite imyaka 57 .


2005 Seán Purcell, umupira wamaguru wa Gaelic .


2019 Jessi Combs, Umunyamerika usiganwa ku magare, , yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yihuta cyane y’imodoka ku modoka 39 .


2020 Lute Olson, umutoza wa Basketball , yapfuye azize ibibazo byatewe na stroke afite imyaka 85 .


2022 Milutin Å oÅ¡kić, umunyezamu w’umupira w’amaguru wo muri Seribiya, yapfuye afite imyaka 84.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *