Watch Loading...
HomeToday in Sport History

TODAY IN SPORTS HISTORY : Barcelona yatangaje ko Lionel Messi azasohoka muri iyi ikipe naho Salomon Kalou abona izuba

Salomon Kalou yabonye izuba kuri uku kwezi .

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo.

1986 Ingrid Kristiansen wo muri Noruveje yashyizeho amateka mu mukino wo kwiruka muri metero 5000 ku isi i Stockholm, muri Suwede .

1995 Amarushanwa yabaga ku nshuro ya gatanu yimikino ngororamubiri yafunguwe i Gothenburg, muri Suwede .

2005 NBA yatangaje ko umujyi wa Las Vegas uzakira umukino wa All Star wo muri 2007; hakaba haraciwe agahigo ko kuba ari ubwambere ibi ibirori byabereye mumujyi udafite ikipe ikina NBA .

Umwaka wa 2012 Usain Bolt wamamaye mu kwiruka ukomoka muri Jamayika yatwaye umudali wa zahabu muri metero 100 mu mikino Olempike yabereye i Londres .

2016 Imikino Olempike yabaga ku nshuro ya 31 yafunguwe kumugaragaro kuri Stade Maracanã, mu mujyi wa Rio de Janeiro, muri Berezile .


2017 Usain Bolt wamamaye cyane mu gusiganwa ku maguru ukomoka muri Jamayike yarangije ku mwanya wa 3 inyuma ya Justin Gatlin na Christian Coleman mu isiganwa rye rya nyuma ku giti cye, metero 100 mu marushanwa y’isi ya IAAF yabereye i Londres.

2018 Umukinnyi wo koga ukomoka mu Bwongereza witwa Adam Peaty yakoze amateka ku isi ubwo yatwaraga umudali wa zahabu mu irushanwa ry’iburayi muri metero 100 mu buryo bwo gutera imisomyo mu mikino yabereye i Glasgow, muri Ecosse.

2021 FC Barcelona yemeje ko umukinnyi w’umupira wamaguru ukomoka muri Arijantine Lionel Messi azava muri iyi kipe kubera amabwiriza ya Espagne La Liga yerekeye kwishyurira abakinnyi imisoro y’imishahara.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:

1988 Federica Pellegrini, umukinnyi wo koga wo mu Butaliyani , yavukiye i Mirano, mu Butaliyani.

1982 Ryu Seung Min, umukinnyi wa tennis yo kumeza wo muri koreya, wavukiye Seoul, muri Koreya yepfo.


1985 Laurent Ciman, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bubiligi, wavukiye i Farciennes, mu Bubiligi.


1985 Salomon Kalou, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote d’Ivoire wakiniye ekipe ya Chelsea, wavukiye Oumé, Coryte d’Ivoire .

1980 Jason ÄŒulina, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Ositaraliya wakiniye ikipe ya Twente, wavukiye Melbourne, mu gihugu cya Ositaraliya .


1980 Wayne Bridge, umukinnyi w’umupira wamaguru w’umwongereza, wavukiye Southampton, mubwongereza.

1979, David Healy, umuinnyi w’umupira wamaguru wa Irilande y’Amajyaruguru akaba n’umutoza wa Linfield, wavukiye Killyleagh, County Down.


1980 Ali Umar, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Maldiviya, wavukiye mu gace ka Malé, muri Malidiya .

Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:


1994 Terry Hibbitt, umukinnyi w’umupira wamaguru wo mu Ubwongereza, yapfuye afite imyaka 47


2000 Lala Amarnath, umukinnyi wa cricket w’umuhinde , yapfuye afite imyaka 88 .


2002 Chick Hearn, umunyamakuru wa basketball , yapfuye afite imyaka 85 .


2005 Jim O’Hora, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyamerika .


2005 Polina Astakhova, umukinnyi w’imikino ngororamubiri w’Abasoviyeti-Ukraine wegukanye imidali ya zahabu igera kuri 5 mu mikino Olempike 1956, 60, 64), yapfuye afite imyaka 68 .


2014 Arvind Apte, umukinnyi wa Cricket , yapfuye afite imyaka 79.


2022 Luciano Macías, myugariro w’umupira wo muri uquateur wakiniye amakipe nka Barcelona de Ecuador, yapfuye afite imyaka 87

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *