TODAY IN SPORTS HISTORY : Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 yakatishije itike y’igikombe cy’Isi
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo
1925 Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Buholandi yitwa FC Emmen yashinzwe kuri iyi tariki mu mujyi wa Emmen mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Drenthe mu Buholandi .
2004 Nicolás Massú & Fernando González begukanye umudali wa zahabu muri tennis mu bagabo mu mikino Olempike yabereye muri Atene nyuma yo gutsinda Abadage babiri aribo Nicolas Kiefer & Rainer Schüttler amaseti atatu ku ubusa.
2011 Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 yakatishije itike y’igikombe cy’Isi : Nyuma yo gutsinda Misiri igitego 1-0 cya Usengimana Faustin, u Rwanda ruherekejwe na Congo Brazzaville, Ivory Coast na Burkina Faso rwabonye itike y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique ndetse iza no kucyegukana itsinze Uruguay ku mukino wa nyuma.
2016 Burezili yatwaye umudari wa zahabu mu mukino wa Volleyball mu bagore mu mikino Olempike yabeye i Rio de jeniero nyuma yo gutsinda Ubutaliyani amaseti atatu ku ubusa [25-22, 28-26, 26-24].
2016 Imikino Olempike ya 31yasorejwe ku mugaragaro kuri Estadio Maracanã, Rio de Janeiro, Berezile .
2017 Ndikumana Hamad uzwi nka katauti wabaye myugariro ukomeye mu Mavubi ndetse akaba yari umutoza wungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports yitabye imana mu ijoro ryo ku I taliki ya 21 Kanma /2017,urupfu rutunguranye aho yapfiriye mu ijoro rimwe na Hategekimana Bonaventure Gangi wari umaze iminsi arwaye.
2017 Ku nshuro ya 4 yikurikiranya,umunyarwanda yongeye gutwara Tour du Rwanda aho Areruya Joseph yabigezeho atsinze Eyob Metkel bakinanaga mu ikipe ya Dimension Data na Kangangi Suleiman wakiniraga Bike AID wabaye uwa 3.
Mu kwezi kwa kanama tariki nk’iyi nibwo Umudage Antoine Hey w’imyaka 46 yahigitse Rui Aguas na Raoul Savoy, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi nyuma yo gusezererwa kwa John Mckinstry wagejeje Amavubi ahantu habi cyane.
2021Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 6-0 yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2020-21 kiba igikombe cya 19 iyi kipe itwaye mu mateka yayo, ni mu gihe umutoza w’iyi kipe Adil Erradi Mohammed ashyizeho agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona inshuro 2 yikurikiranya adatsinzwe umukino n’umwe.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :
1984 B. J. Upton, umukinnyi wa baseball w’umunyamerika, wavukiye i Norfolk, muri Virijiniya .
1984 Neil Dexter, umukinnyi wa Cricket w’umwongereza wavukiye muri Afurika yepfo, wavukiye i Johannesburg, muri Afurika yepfo .
1986 Usain Bolt (Isabukuru y’imyaka 38) Umukino wo gusiganwa ku maguru wo muri Jamayike, wavukiye muri Sherwood Content, Jamayike.
1988 Robert Lewandowski, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Polonye wakiniye Bayern Munich, ikipe yigihugu ya Polonye ndetse ubu akaba akinira ikipe ya Fc Barcelona, wavukiye i Warsaw, muri Polonye.
1993 Millie Bright, umukinnyi wumupira wamaguru w’umwongereza wakiniye ikipe ya Chelsea, akaba na capitaine wUbwongereza), yavukiye Chesterfield, mu bwongereza.
1996 Karolína Muchová, umukinnyi wa tennis wo muri Tchèque , wavukiye Olomouc, muri Repubulika ya Ceki.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2015 Jimmy Evert, umutoza wa tennis wo muri Amerika ,akaba na se wa Chris Evert, yapfuye afite imyaka 91.
2018 George Andrie, umukinnyi w’umupira wamaguru wabanyamerika , yapfuye azize guta umutwe afite imyaka 78 .
2019 Norma Croker, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru wo muri Ositaraliya ,uyu unafite umudali wa zahabu wo mu mikino Olempike , yapfuye afite imyaka 84.
2020 Mohamed Ben Rehaiem, umukinnyi wo hagati w’umupira w’amaguru wo muri Tuniziya ,wakiniye ikipe ya CS Sfaxien, yapfuye afite imyaka 69.
2020 Pedro Nájera, umukinnyi wo hagati w’umupira w’amaguru wo muri Mexico , yapfuye afite imyaka 91.
2021 Floyd Reese, umutoza w’umupira wamaguru wo muri Amerika, yapfuye azize kanseri afite imyaka 73 .
2022 David Armstrong, umukinnyi wo hagati mu mupira wamaguru wo mu Bwongereza wakiniye ikipe ya Middlesbrough imikino 359 na Southampton imikino 222, yapfuye afite imyaka 67