TODAY IN HISTORY:taliki ya 17/Kamena,Ingabo zahoze ari RPA zabohoye Umujyi wa Gisenyi,Statue of Liberty yashyizwe i New York,Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje intambara
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka;
uyu munsi ku wa mbere ,Tariki 17/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 169 mu igize umwaka, hasigaye 197 ukagera ku musozo.
Tariki ya 17 kamena ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyaguka ry’ubutayu n’amapfa (World Day to Combat Desertification and Drought). Uyu munsi washyizweho ku itariki ya 30 Mutarama, 1995 mu nama rusange y’umuryango w’Abibumbye.
Uyu munsi mu mateka y’u Rwanda:
1994: Tariki ya 17 Nyakanga, Ingabo zahoze ari RPA zabohoye Umujyi wa Gisenyi.
1994 Inama ya Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi,Ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero bumaze kumenyekana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 1994, Abasesero bahanganye n’ibitero by’interahamwe igihe kirenze amezi abiri kugeza ubwo Inama ya Guverinoma ya KAMBANDA ishyira icyo kibazo ku byagombaga kwigwaho mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Hafashwe icyemezo cyo koherezayo abasilikare n’umubare munini w’interahamwe kugira ngo bice Abasesero bari bakirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.
180: Mu Gace ka Scillium mu Majyaruguru ya Afurika, abantu 12 barishwe bazira ko bafite imyemerere ya gikirisitu.
1773: Igihugu cya Colombia kizwi no ku izina rya Cúcuta cyavumbuwe na Juana Rangel de Cuéllar.
1885: Hashinzwe ikirangamateka cy’ubwigenge(Statue of Liberty) cyashyizwe mu Mujyi wa New York, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1933: Mu mujyi wa Kansas, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakozwe ubwicanyi hagati y’abakozi b’ibiro by’iperereza FBI n’ibisambo byari bije kubohoza mugenzi wabyo Frank Nash, ubu bwicanyi bwaguyemo abakozi bane ba FBI.
Frank Nash, mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afatwa nk’igisambo cya mbere gikomeye mu bisambyo byasahuraga amabanki.
1944: Iceland yatangaje ubwigenge bwayo, yigobotora igihugu cya Denmark ihinduka Repubulika.
1960: Ubwoko bwa kavukire muri Amerika buzwi nka Nez Perce bwahawe miliyoni enye z’amadorali y’Amerika bishyurwa ubutaka bwabo bwatesheshwe agaciro, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono mu mwaka w’1893.
1971: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igihugu cye gitangiye intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.
1994: Orenthal James “O.J.” Simpson wari umutoza w’umupira w’amaguru yarahagaritswe arafungwa, nyuma yo kwica umugore we Nicole Brown Simpson n’inshuti ye Ronald Goldman.
1898: Hafunguwe ibitaro by’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (United States Navy Hospital Corps).
1976: Hatangiye kuba impinduramatwara muri Iraq, ubwo Abdul Rahman Arif yakurwaga ku butegetsi, igasimburwa n’Ishyaka Arab Socialist Ba’ath Party, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni umutwe wa Politiki w’izuka cyangwa se ivuka rya kabiri. Iki gihugu cyahise kijya mu maboko mashya ya Perezida Ahmed Hassan al-Bakr.
1976: Intara ya Timor y’Iburasirazuba, yongewe ku zigize Indonésie, ihita iba intara ya 27 y’iki gihugu.
Uretse ko muri ibi bihe, Timor y’Iburasirazuba yabonye ubwigenge, mu 2002 tariki 20 Gicurasi, ndetse muri Nzeri uwo mwaka (20020 ihita yinjira mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye).
1998: Papua New Guinea, yibasiwe n’umutingito utoroshye uvanze na tsunami, bisenya mu buryo bukomeye insisiro 10 ndetse abantu barenga 3000 bahatakariza ubuzima, abandi barenga 2000 bava mu byabo.
1998: Inama yahuje abadipolomate, yemeye ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ruburanyisha ibyaha bya Jenoside, iby’intambarara n’ibindi byibasira inyoko muntu. Hagendewe ku masezerano ya Roma, areba ibyaha mpuzamahanga.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1744: Elbridge Gerry, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1742: William Hooper, umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1858: Ebenezer Sumner Draper, wabaye guverineri wa 44 wayoboye Leta ya Massachusetts.
1897: Maria Izilda de Castro Ribeiro, umwari ukomoka mu gihugu cya Brazil, ufatwa nk’indakemwa ndetse abenshi bakaba bamwiyambaza mu bandi batagatifu bose nubwo atemejwe na kiliziya Gatolika.
1947: George S. Clinton, umunyamuziki wo muri Leta zunze ubumwe z’ America.
1939: Seyed Ali Hoseyni Khāmene’i, yari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Yabaye Perezida wa Iran guhera mu 1981 kugera mu 1989, nyuma muri Kamena yabaye umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.
1977: Lehmber Hussainpuri, umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka mu Buhinde.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1734: Claude-Louis-Hector de Villars, marshal mu ngabo z’u Bufaransa.
2001: Donald J. Cram, umuhanga mu butabire wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel mu butabire.
2003: David Kelly, Umugenzuzi w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ibisasu bya kirimbuzi.
2005: Edward Heath, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
2015: Alexander na Jeanette Toczko bitabye Imana tariki bamaze imyaka 75 babana muri California.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Albert Chmielowski, Botolph, Ananie , Hervé, Samuel na Henrietta Barnett.