Watch Loading...
General Today in HistoryHome

TODAY IN HISTORY:Hatangiye intambara yari igamije kwibohora kwa Scotland yatangiriye mu gitero cy’ahitwa Bannockburn ,benshi bavutse ndetse n’abatabarutse kuri uyu munsi …………………….

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1314: Hatangiye intambara yari igamije kwibohora kwa Scotland, yatangiriye mu gitero cy’ahitwa Bannockburn.

1758: Mu ntambara yiswe iy’imyaka magana arindwi, mu gitero cyabereye ahitwa Krefeld mu Budage ingabo z’u Bwongereza zakubise inshuro iz’u Bufaransa.

1812: U Bufaransa buyobowe n’Umwami w’Abami Napoléon I bwigaruriye u Burusiya.

1937: Joe Louis yabaye umukinnyi wa mbere ukina umukino njyarugamba wa box mu rwego rw’Isi.

1941: Lithuania, ifatiye ku ishyaka rya Lithuanian Activist Front yatangaje ubwigenge bwayo, ivuga ko yigobotoye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, nyuma y’igihe gito ingabo z’Abanazi zarayigaruriye.

1959: Inkongi y’umuriro yibasiye hoteli iri mu Mujyi wa Stalheim, muri Norvège ihitana abantu 34.

1967: Mu ntambara y’Ubutita, Perezida Lyndon B. Johnson wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Alexei Kosygin, i New Jersey mu nama y’iminsi itatu yiswe Glassboro Summit Conference.

1985: Muri Ireland igitero cya bombe cyibasiye Indege ya Air India flight 182, gihitana abantu 329 bari bayirimo.

1991: Moldova yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

47 (Mbere y’ivuka rya Kirisitu): Caesarion wo mu Misiri, umuhungu wa Julius Caesa na Cleopatra.

1955: Pierre Corbeil, umunyapolitiki wo muri Canada.

Uretse ko yahisemo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, azwi cyane mu makipe menshi atandukanye yo mu Bufaransa, u Butaliyani [Juventus] na Espagne [Real Madrid]. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mukino w’umupira w’amaguru, azwi cyane kubera ibigwi afite birimo kuba yaratwaye igikombe cy’Isi mu 1998 n’icy’Umugabane w’u Burayi mu 2000.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1779: Mikael Sehul, ukomoka muri Ethiopia.

1980: Sanjay Gandhi, umunyapolitiki ukomoka mu Buhinde, umuhungu wa Indira Gandhi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *