Watch Loading...
General Today in HistoryHome

TODAY IN HISTORY: taliki ya 25/kanama, Papa Cornelius yishwe aciwe umutwe, yiciwe ahitwa Centumcellae naho umukinnyi wa amafilime w’umuhindekazi Karisma Kapoor abona izuba

Uyu munsi ku wa kabiri,Taliki ya 25/Kanama 2024 ni umunsi wa 177 w’umwaka ubura iminsi 189 ngo urangire.

Reka turebere hamwe ibyaranze uyu munsi mu mateka y’isi muri rusange :

253: Papa Cornelius yishwe aciwe umutwe, yiciwe ahitwa Centumcellae.

1678: Venetian Elena Cornaro Piscopia, ukomoka muri Repubulika ya Venice ubu ni mu gihugu cy’u Butaliyani yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Philosopgie (doctorate of philosophy). Ni we mugore wa mbere mu mateka y’Isi wabonye iyi mpamyabumenyi, ayihererwa muri kaminuza ya Padua, kaminuza ya mbere yashinzwe mu gihugu cy’u Butaliyani mu mujyi wa Padua, yashinzwe mu mwaka w’1222, ishingwa ari ishuri ry’amategeko.

1741: Maria Theresa yambitswe ikamba ryo kuba umwamikazi wa Hongriya.


1788: Leta ya Virginia yemeje itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iba leta ya cumi mu zigize Leta zunze ubumwe z’america.


1935: Hatangiye imibanire mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete n’igihugu cya Columbia.


1950: Hatangiye intambara hagati ya Korea zombie, aho byatangiye iya ruguru yigarurira iy’epfo.


1967: Bwa mbere hatangiye porogaramu ya Televiziyo ikorana na satellite, iyi televiziyo yitwa Our World.


1975: Igihugu cya Mozambique cyabonye ubwigenge bwacyo, kibohoye kuri Portugal.


1981: I Washington hatangiye ivugururwa rya Microsoft, itangira gukoreshwa mu bucuruzi.


1991: Ibihugu cya Croatia na Slovenia byatangaje ubwigenge bwabyo, byikura mu bukoloni bwa Yugoslavia.


1993: Kim Campbell, yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Progressive Conservative Party ryo mu gihugu cya Canada. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore ukomoka mu gihugu cya Canada.

 Kuwa Kane, tariki ya 25 Kamena 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Ni muri iyi nama y’Abaminisitiri hemerejwemo ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

- Madamu FREDERIQUE MARIA DE MAN, w’Ubuholandi, afite icyicaro I Kigali.
- Bwana OTA KIYOKAZU, w’Ubuyapani, afite icyicaro i Kigali.
- Bwana BOULAHBEL FARID, wa Algeria, afite icyicaro iKampala, muri Uganda.
- Bwana FORNARA DOMINICO, w’Ubutaliyani, afite icyicaro iKampala, muri Uganda.
- Bwana PRASITTIPORN WETPRASIT, wa Thailand, afite icyicaro INairobi, muri Kenya.
- Bwana QUSAI RASHED AL-FARHAN, wa Kuwait, afite icyicaro I Nairobi,muri Kenya.
- Madamu NDILOWE HAWA OLGA, wa Malawi, afite icyicaro i DarEs Salaam, muri Tanzania.
- Bwana MYONG KYONG CHOL, wa Koreya y’Amajyaruguru, afite icyicaroi Kampala, muri Uganda.
- Bwana BRUCE RATA SHEPHERD, wa New Zealand, afite icyicaro IAddis Ababa, muri Ethiopia.
- Bwana JOACHIM ANVIRE DJABIA, wa Cote d’Ivoire, afiteicyicaro I Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Bwana ALUN THOMAS,ahagararira Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari/International Monetary Fund (IMF),afite icyicaro I Kigali.

Iyi nama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo/MININFRA
- Bwana BAHIZI Frank: Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.
- Madamu KAYITESI Marcelline: Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.
Muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco/MINISPOC
- Bwana KARAMBIZI Oleg Olivier, Umujyanama wa Minisitiri
Mu Biro by’Umuvunyi Mukuru
- Bwana NKURUNZIZA Jean Pierre: Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru.

Bamwe mu bavutse ku itariki ya 25 Kamena:

1934: Jack W. Hayford wabaye Perezida wa The International Church of the Foursquare Gospel.

1974: Karisma Kapoor, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu Buhinde.

1858 Georges Courteline [Moineau], umwanditsi w’amakinamico w’Abafaransa, wavukiye i Tours, mu Bufaransa .


1860 Gustave Charpentier, umuhimbyi wa opera w’umufaransa (Louise), wavukiye Dieuze, mu Bufaransa .


1863 Émile Francqui, umusirikare akaba n’umudipolomate w’Ububiligi, wavukiye i Buruseli mu Bubiligi .


1878 Jean Gallon, umuhimbyi wa filime w’umufaransa, wavukiye i Paris.


1886 Henry “Hap” Arnold, umuyobozi mukuru w’ingabo z’Amerika, Ingabo zirwanira mu kirere z’Amerika (WWII), wavukiye i Gladwyne, muri Pennsylvania .


1887 George Abbott, umuproducer w’umunyamerika akaba n’umuyobozi wa firime (Damn Yankees; Umukino wa Pajama), wavukiye Forestville, muri New York .


1889 Ethel Glenn Hier, umuhimbyi w’umunyamerika, wavukiye Madisonville, muri Leta ya Ohio .

Bamwe mu batabarutse tariki ya 25 kamena:

1948: William C. Lee, Jenerali wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane ku kazina ka Father of the U.S. Airborne, umuntu agenekereje ni nka Se w’umutwe wa gisirikare uzwi ku izina rya Airborne (abasirikare bajyanwa ku rugamba n’indege, aho kugenda mu modoka).


1997: Jacques-Yves Cousteau, umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’ u Bufaransa.


2008: Lyall Watson, umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Fébronie na Gallican

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *