TODAY IN HISTORY : taliki ya 25/Kanama ,Jean-Paul II yatorewe kuba umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika naho Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Boseon abona izuba uyu munsi
Uyu munsi ku wa gatatu,Taliki ya 26/Kanama 2024 ni umunsi wa 178 w’umwaka ubura iminsi 187 ngo urangire.
Reka turebere hamwe ibyaranze uyu munsi mu mateka y’isi muri rusange :
Umujyi wa Kigali watangaje ko agace kazwi nka Car Free Zone kagizwe agace kahariwe abanyamaguru.
1748: Hashinzwe urusengero rwa mbere muri Amerika y’Amajyaruguru rugendera ku mahame n’inyigisho za Luther, uru rusengero rwashinzwe muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruhabwa inyito ya Pennsylvania Ministerium.
1789: Mu mpinduramatwara yo mu Bufaransa hatangajwe inyandiko igaragaza uburenganzira bwa muntu, kuri iyi tariki inteko y’igihugu izwi nka Assemblée Constituante de France yemeje ibikubiye muri iyo nyandiko izwi ku inyito ya Déclaration des Droits de L’Homme et du Citoyen.
1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose ubwari ubukoloni bw’Abadage muri Togo bwigaruriwe n’ingabo z’Abafaransa n’Abongereza nyuma y’imirwano yamaze iminsi itanu.
1940: Tchad yabaye iya mbere mu bihugu byakolonizwaga n’Abafaransa mu kwiyunga ku ngabo zari zibumbiye mu mutwe wa Allies mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Muri ibi bihe iki gihugu cyari kiyobowe n’uwitwa Félix Éboué.
1966: Hatangiye intambara yo guharanira ubwigenge muri Namibia, iyi ntambara yatangiriye mu gitero cyabereye ahitwa Omugulugwombashe.
1971: Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje iyi tariki nk’umunsi uzajya wibukwaho uburenganzira bwahawe abagore bubemerera kwitabira amatora nk’abagabo.
1978: Jean-Paul II yatorewe kuba umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.
1987: Perezida Ronald Reagan yatangaje ko itariki ya 11 Nzeri 1987 ibaye imvano y’umubare uzajya uhamagarwaho mu bihe by’impuruza, ni ho havuye nimero y’umubare icyenda, rimwe, rimwe (9-1-1).
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1897: Yoon Boseon wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.
1921: Shimshon Amitsur, Umunya-Israel w’umuhanga mu bijyanye n’imibare.
1990: Lil’ Chris umuhanzi w’umuririmbyi wo mu Bwongereza.
1575 Anne Catherine wa Brandenburg, Umwamikazi wa Danemarke na Noruveje, wavukiye i Halle (Saale), Ingoma ntagatifu y’Abaroma (ubu ni Ubudage) .
1681 Hedvig Sophia, Duchess wa Holstein-Gottorp, wavukiye mu Kigo cya Crowns eshatu, Stockholm, Suwede .
1689 Edward Holyoke, umunyeshuri w’umunyamerika akaba na Perezida wa 9 wa kaminuza ya Harvard, wavukiye i Boston, muri Massachusetts .
1694 Georg Brandt, umuhanga mu bya shimi na mineralogiste, wavukiye i Riddarhyttan, muri Suwede .
1702 Philip Doddridge, umunyamadini w’icyongereza udaharanira inyungu, wavukiye London .
1703 Thomas Clap, umunyeshuri w’umunyamerika, Perezida wa 1 wa kaminuza ya Yale, wavukiye i Scituate, muri Massachusetts (d. 1767)
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1981: Roger Nash Baldwin, washinze American Civil Liberties Union.
1998: Frederick Reines, umuhanga mu bijyanye n’ubugenge ukomoka muri Amerika wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2007: Ramon Zamora, umukinnyi wa filimi njyarugamba.