Watch Loading...
FootballGeneral Today in HistoryHome

TODAY IN HISTORY: taliki ya 14/Kamena,Abatutsi barenga 2000 barokorewe muri Saint Paul n’ingabo z’Inkotanyi, Tupac Amaru Shakur na John Churchill

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka;

uyu munsi ku cyumweru ,Tariki 16/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 168 mu igize umwaka, hasigaye 198 ukagera ku musozo.

1567 Mariya, Umwamikazi wa Scotland, yafungiwe mu kigo cya Lochleven, muri ecosse.

1624 Virginia ihinduka ubukoloni bwikamba ryicyongereza nyuma yo guhomba kwa Sosiyete ya London.

1746 Intambara yabereye i Piacenza: Otirishiya & Sardinia yatsinze ingabo za Espagne n’Ubufaransa.

1779 Espagne yatangaje intambara ku Bwongereza mu rwego rwo gushyigikira Ubufaransa na Amerika, itangira Igotwa rikomeye rya Gibraltar rikomeza kumara imyaka 3, amezi 7 n’ibyumweru 2.

1846: Habaye inama yo gutora Papa wa Kiliziya Gatorika, nyuma y’urupfu rwa Papa Gregory XVI wapfuye tariki ya mbere Kanama 1846.

Abakaridinali 50 muri 62 bari bagize icyitwa College of Cardinals bateraniye mu ngoro ya Quirinal baza gutora umu Papa mushya Papa Pius IX watangiranye inshingano nshya zitari ukuyobora Kiliziya gaturika ahubwo zirimo no kuba umuyobozi wa guverinoma ya Leta ya Vatikani.

Papa Pius IX yayoboye Kiliziya mu gihe kigera ku myaka hafi 32 igihe kirekire kurusha abandi ba Papa babayeho.

1897: Hashyizwe umukono ku masezerano yo kongera Leta ya Hawai kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1963: Cosmonaut Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu kirere mu cyogajuru cy’Abarusiya Vostok 6.

• 1976: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwakorewe abana b’abanyeshuri nyuma y’uko abanyeshuri 15000 bagiye mu muhanda mu myigaragambyo idahutaza, hanyuma polisi ikabateramo amasasu.

1991: Hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Bumwe mu burenganzira Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeje mu mwaka w’1989 burimo uburenganzira bwo kubaho, bwo gukura no kurerwa, bwo kurengerwa n’ibindi.

1994: Abatutsi 2000 barokorewe muri Saint Paul n’ingabo z’Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi amahanga arebera.

Abatutsi 2000 barokorewe muri Saint Paul .

1997: Ubwicanyi bwabereye mu gihugu cya Algeria, bwiswe ubwa Dairat Labguer wahitanye abantu 50.

2012: Robot y’indege z’igisirikare kirwanira mu kirere cya Leta zunze ubumwe z’america yiswe Boeing X-37B yagarutse ku isi nyuma yo kuzenguruza mu isanzure iminsi 469.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1591: Joseph Solomon Delmedigo, Umunyamibare n’ubugenge ndetse n’ibijyanye n’umuziki.

1713: Meshech Weare, wabaye Guverineri wa New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1834 Wesley Merritt, Jenerali Majoro w’Abanyamerika (Ingabo z’Ubumwe), Guverineri wa 1 w’ingabo z’Abanyamerika muri Filipine, wavukiye mu mujyi wa New York .


1837 Eli Long, Umunyamerika Bvt Jenerali Majoro (Ingabo z’Ubumwe), wavukiye mu ntara ya Woodford, Kentucky .


1838 Cushman Davis, umunyapolitiki w’umunyamerika.

1971: Tupac Amaru Shakur, yari umu Rappeur wo muri Leta zunze ubumwe z’america wamenyekanye cyane kubera imiririmbire ye. Shakur, albums ze zaracurujwe cyane harimo nka All Eyez on Me na Greatest Hits zabaye iza mbere zacuruzwe cyane muri Leta zunze ubumwe z’america.

Yashyizwe kenshi ku rutonde rw’abahanzi bakomeye b’ibihe byose n’ibinyamakuru byinshi bitandukanye harimo Rolling Stone, cyamushyize ku mwanya wa 86 mu bahanzi 100 b’ibihe byose.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1722: John Churchill, umujenerali wo mu ngabo z’u Bwongereza

1958: Imre Nagy, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Hungary

2004: Thanom Kittikachorn, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Thailand.

Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Aureus w’i Mainz, Benno, George Berkeley, Joseph Butler, Quriaqos na Julietta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *