Tim Walz yatoranijwe na Kamala Harris kuzamubera umukandida ku mwanya wa Visi Perezida
Kamala Harris,Visi Prezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika  yahisemo Guverineri Tim Walz wa leta ya Minnesota kumubera kandida visi prezida mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Visi Prezida Kamala Harris na Guverineri Tim Walz w’imyaka 60, barerekeza mu mujyi wa Philadelphia mu gikorwa cyo kwiyamamaza bwa mbere bari kumwe.
Nyuma, bazanakomezanya mu zindi leta zifatwa nk’iz’ingenzi kugirango umukandida atsinde amatora y’umukuru w’igihugu. Izo zirimo Wisconsin, Michigan, Arizona, na Nevada.
Ni amatora bazaba bahanganyemo na Donald Trump wabaye prezida w’Amerika. Trump we yamaze guhitamo Senateri JD Vance nka kandida visi prezida.
Madamu Harris w’imyaka 55, mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize yavuye mu byo gushaka kwiyamamariza kuba perezida, nyuma yo kunanirwa gutsindira kuba umukandida w’abademokarate.
Mu biganiro mpaka byo mu ntangiriro byo gushaka kuba umukandida perezida mu ishyaka ry’abademokarate, yagiye aterana amagambo na Bwana Biden, cyane cyane nk’aho yamunenze ku gushimagiza umubano w'”ubwubahane” mu kazi Biden yavuze ko yagiranye n’abahoze ari abasenateri bashyigikiraga ivanguramoko.Uyu wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavukiye mu mujyi wa Oakland muri leta ya California, ku babyeyi b’abimukira: nyina wavukiye mu Buhinde na se wavukiye muri Jamaica.
Yaje kwiga kuri Kaminuza ya Howard, imwe mu zikomeye mu gihugu zifite amateka yo kwigwamwo n’abirabura. Yavuze ko igihe yahamaze kiri mu byamwigishije cyane mu buzima bwe.
Madamu Harris avuga ko iteka yamye anyurwa no kuba uwo ari we kandi avuga ko yibona gusa nk'”Umunyamerika”.Mu mwaka ushize wa 2019, yabwiye ikinyamakuru the Washington Post ko abanyapolitike badakwiye kumva ko bagomba kwishyira mu ruhande runaka kubera ibara ry’uruhu rwabo cyangwa inkomoko yabo.
Icyo gihe yagize ati: “Icyo mvuga ni iki: Ndi uwo ndi we. Nyurwa n’ibyo. Ushobora gushaka kubitahura, ariko ntacyo bintwaye”.