Tariki ya 6 /nzeri mu mateka : Eswatini yabonye ubwigenge bwayo, nyuma yo kwigobotora ngoyi y’Abongereza
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irihiza Mutagatifu Bertrand de Garrigues.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2008: Perezida wa Türkiye Abdullah Gül yitabiriye umupira w’amaguru biturutse ku butumire bwa Perezida Serzh Sarkisyan w’igihugu cya Armenie; uru rwabaye uruzinduko rwa mbere umuyobozi wa Turkiya yitabiriye muri Armenia.
1952: Muri Canada hafunguwe televiziyo yitwa CBFT-TV ari yo ya mbere yari ifunguwe bwa mbere muri iki gihugu, yafunguriwe mu Mujyi wa Montreal.
1968: Eswatini yabonye ubwigenge bwayo, iva ku ngoyi y’Abongereza.
1986: Abagabo babiri bakora iterabwoba bagabye ibitero byahitanye abantu makumyabiri na babiri ahitwa Istanbul; aba bakomokaga ahitwa Abu Nidal.
1997: Habaye imihango yo gushyingura Igikomangoma Diana wo mu Bwongereza iyi mihango yitabiriwe n’abantu barenga miliyoni ku mugaragaro abandi bagera kuri miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu bayikurikiraniye kuri za televiziyo.
1522: Uwitwa Victoria yashoboye kurokoka impanuka y’ubwato bwa Ferdinand Magellan, ubwo bwari ahitwa Sanlúcar de Barrameda bugaruka muri Espagne. Ubu bwato bwabaye ubwa mbere mu kuzenguruka isi.
1939: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye kugaba ibitero ku Budage.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1711: Henry Muhlenberg, Umudage washinze urusengero rwitwa Lutheran Church muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1869: Walford Davies, umuhanzi ukomoka mu Bwongera wahawe akazina ka Master of the King’s Music.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
394 Eugenius, umwami w’indimi , yapfiriye ku rugamba.
972 Yohani XIII Crescentii, papa (965-72).
1032 Rudolf III, Umwami wa nyuma wa Burgundy, yapfuye afite imyaka 62.
1276 Vicedomino de Vicedominis, Karidinali akaba n’Umwepiskopi wa Palesitina akaba n’umuyobozi w’ishuri ryera ry’Abakaridinali.
1625 Thomas Dempster, umuhanga mu by’amateka wo muri Ecosse .
1635 Adrian Metius, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere w’Umuholandi, yapfuye afite imyaka 63.
1649 Famiano Strada,umu- jesuit wo mu Butaliyani, yapfuye afite imyaka 77.
1748 Edmund Gibson, umunyamategeko w’umwongereza