Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Tariki ya 4 /Nzeri mu mateka : Larry Page afatanyije na Sergey Brin bashinze Google

Larry Page afatanyije na Sergey Brin bashinze Google .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1951: Hashyizwe umukono ku masezerano yo guhanahana amashusho ya televiziyo ako kanya hagati y’imigabane itandukanye. Aya masezerano yashyiriweho umukono i San Francisco muri California (USA) .

1971: Indege ya Alaska Airlines Flight 1866 yakoreye impanuka ahitwa Juneau muri Alaska; yaguyemo abantu 111 bari bayirimo.

1972: Mark Spitz yabaye umuntu wa mbere washoboye kwegukana imidali myinshi icyarimwe, dore ko yabonye irindwi mu irushanwa mpuzamahanga ry’imikino ngororangingo.

1996: Mu ntambara yo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, inyeshyamba zo mu Mutwe wa FARC zagabye ibitero ku ngabo za Leta ahitwa Guaviare; cyaguyemo Abanya-Colombia130.

1998: Larry Page afatanyije na Sergey Brin bashinze Google, igihangange mu mbuga za internet. Icyo gihe bari bakiri abanyeshuri muri Kaminuza ya Stanford.

1781: Hashinzwe Umujyi wa Los Angeles uherereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mujyi ugishingwa witwaga El Pueblo de Nuestra Señora La Reina de Los Ángeles de Porciúncula. Washinzwe n’abakoloni 44 bakomoka muri Espagne.

1870: Umwami w’Abami w’u Bufaransa Napoléon III yatangije Repubulika ya Gatatu.

1886: Mu ntambara yaberaga muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize ubwoko kavukire buzwi nka Apache bwari buyobowe na Geronimo bishyize mu maboko ya Gen. Nelson Miles muri Leta ya Arizona, nyuma y’imyaka 30 bari mu ntambara.

1888: Uwitwa George Eastman yahawe uburenganzira bumurindira igihangano cye ari cyo kamera ishyirwamo Filimi izwi nka Kodak.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1981: Beyoncé Knowles, umuhanzikazi w’umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1990: Stefanía Fernández wabaye umukobwa uhiga abandi mu bwiza ku Isi, uyu mukobwa akomoka muru Venezuela.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1944: General Erich Fellgiebel wari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Budage

422 Uwera Boniface wa I, Umwepiskopi w’Ubutaliyani wa Roma.


1199 Joan w’Ubwongereza, Umwamikazi wa Sicile, umugore wa William II wa Sisile


1537 Johann Dietenberger, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umudage .



1644 John Wtenbogaert, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umuholandi (amateka ya Kerckelicke), yapfuye afite imyaka 85

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *