Tariki ya 26 /kanama mu mateka : Jean-Paul II yatorewe kuba umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika

Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imbwa
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu César, Miriam, Natacha, Simplice na Victor wa mbere.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1748: Hashinzwe urusengero rwa mbere muri Amerika y’Amajyaruguru rugendera ku mahame n’inyigisho za Luther, uru rusengero rwashinzwe muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruhabwa inyito ya Pennsylvania Ministerium.
1789: Mu mpinduramatwara yo mu Bufaransa hatangajwe inyandiko igaragaza uburenganzira bwa muntu, kuri iyi tariki inteko y’igihugu izwi nka Assemblée Constituante de France yemeje ibikubiye muri iyo nyandiko izwi ku inyito ya Déclaration des Droits de L’Homme et du Citoyen.
1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose ubwari ubukoloni bw’Abadage muri Togo bwigaruriwe n’ingabo z’Abafaransa n’Abongereza nyuma y’imirwano yamaze iminsi itanu.
1940: Tchad yabaye iya mbere mu bihugu byakolonizwaga n’Abafaransa mu kwiyunga ku ngabo zari zibumbiye mu mutwe wa Allies mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Muri ibi bihe iki gihugu cyari kiyobowe n’uwitwa Félix Éboué.
1966: Hatangiye intambara yo guharanira ubwigenge muri Namibia, iyi ntambara yatangiriye mu gitero cyabereye ahitwa Omugulugwombashe.
1971: Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje iyi tariki nk’umunsi uzajya wibukwaho uburenganzira bwahawe abagore bubemerera kwitabira amatora nk’abagabo.
1978: Jean-Paul II yatorewe kuba umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.
1987: Perezida Ronald Reagan yatangaje ko itariki ya 11 Nzeri 1987 ibaye imvano y’umubare uzajya uhamagarwaho mu bihe by’impuruza, ni ho havuye nimero y’umubare icyenda, rimwe, rimwe (9-1-1).
Ku wa 28 kanama 2007 : Musenyeri Kizito Bahujimihigo yimuriwe muri diyosezi ya Kibungo akuwe muri diyosezi ya Ruhengeri kugira ngo asimbure Myr Ferederiko Rubwejanga wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yimitswe ku wa 28 ukwakira 2007.
2015:Umujyi wa Kigali watangaje ko agace kazwi nka Car Free Zone kagizwe agace kahariwe abanyamaguru.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1897: Yoon Boseon wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.
1921: Shimshon Amitsur, Umunya-Israel w’umuhanga mu bijyanye n’imibare.
1990: Lil’ Chris umuhanzi w’umuririmbyi wo mu Bwongereza.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1981: Roger Nash Baldwin, washinze American Civil Liberties Union.
1998: Frederick Reines, umuhanga mu bijyanye n’ubugenge ukomoka muri Amerika wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2007: Ramon Zamora, umukinnyi wa filimi njyarugamba.