Tariki 19 / Kanama mu mateka : Hasojwe igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Iraqi Freedom
Bimwe mu byaranze uyu munsi :
1768: Hashinzwe Cathedral izwi cyane mu gihugu cy’u Burusiya yitiriwe Mutagatifu Isaac ikaba yubatse mu Mujyi wa Saint Petersburg.
1919: Igihugu cya Afganistan cyabonye ubwigenge mu buryo budasubirwaho, cyibohora ingoyi y’Ubukoloni bw’Abongereza.
1944: Mu ntambara ya Kabiri y’isi yose, iyi tariki yibukwa cyane mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuko aribwo wabohojwe n’ingabo zishyize hamwe zizwi ku izina rya Allied Forces zarwanyije ingabo z’Abadage.
1960: Mu ntambara y’ubutita igisirikare cya Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyataye muri yombi umupiloti wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Francis Gary Powers wafatiwe i Moscow ashinjwa kuba intasi, ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka icumi.
1965: Eisaku Sato wari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yabaye umunyapolitiki ukomeye wasuye Okinawa.
1999: Mu gihugu cya Belgrade ibihumbi by’abantu bo muri Serbia bahuriye hamwe basaba ko Perezida w’icyahoze ari Federal Republic of Yugoslavia President Slobodan Milošević.
2002: Indege y’Abarusiya Mi-26 yiri itwaye abasirikare b’iki gihugu yarasiwe hafi yahitwa Grozny ihitana abasirikare ijana na cumi n’umunani irashwe na misile y’ingabo za Chechen.
2003: Ku biro by’Umuryango w’Abibumbye byo mu gihugu cya Iraq habereye igitero cya bombe cy’imodoka gihitana Sergio Vieira de Mello wari umukuru wabyo muri ibi biro ndetse n’abandi bantu makumyabiri n’umwe.
2003: Umutwe wa Hamas wakoreye igitero cy’u Bwiyahuzi ukoresheje imodoka yuzuye ibisasu cyibasira Umujyi wa Jerusalem gihitana abantu makumyabiri na batatu b’Abanyasirayeli.
2009: Mu gihugu cya Iraq mu Mujyi wa Baghdad wibasiwe n’ibitero bya bombe bihitana abantu ijana n’umwe abandi Magana atanu na mirongo itandatu na batanu.
2010: Hasojwe igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Iraqi Freedom.
1949: Cuba yemeye Israel nk’ikindi gihugu cyigenga.
1960: U Buyapani bwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’ubufatanye mu birebana no gucunga umutekano.
1975: Umutingito ukomeye wibasiye u Buhinde by’umwihariko agace ka Himachal Pradesh.
1977: Bwa mbere mu mateka ya Miami na Florida hagwa urubura, uretse aho rwaguye bikomeye no muri Bahamas.
1978: Imodoka ya nyuma yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yakorewe mu Budage nibwo yashyizwe ku isoko. Iyi yari imodoka ya nyuma yakorewe ku ruganda rw’ahitwa Emden. Mu 2003 nibwo hasubukuwe ikorwa ry’izi modoka muri Amerika y’Amajyepfo.
1983: Uruganda rwa Apple Inc. rwatangaje ku mugaragaro ishyirwa ku isoko rya Apple Lisa, mudasobwa ikoreshwa n’umuntu ku giti cye ndetse ifite n’igikoresho bita souris.
1986: Ku nshuro ya mbere nibwo hakozwe virus zishyirwa muri za mudasobwa. Iyi virusi yakozwe n’abavandimwe bazwi nka Farooq Alvi bose baturuka gihugu cya Pakistan ahitwa Lahore.
1993: Leta ya Czech ndeste na Repubulika ya Slovakia byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1997: Nyuma y’imyaka 30 Yasser Arafat yasubiye i Hebron aza kwifatanya n’abandi kwishimira Umujyi wa West Bank igihugu cya Israel cyari kimaze gutanga.
Bamwe mu bavatse uyu munsi
1946: Bill Clinton yabaye Perezida wa mirongo ine na kabiri ku rutonde rw’abayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1946:Â Dolly Parton, ikirangirire mu gucuranga no kuririmba indirimbo mu njyana ya country.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2003: Carlos Roberto Reina wabaye Perezida wa Honduras.
2008: Levy Mwanawasa, Umunyapoliki wo mu gihugu cya Zambiya.
2000: Bettino Craxi, wigize kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.
2006: Aoun Al-Sharif Qasim, umwanditsi ukomoka muri Sudani.