Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Tariki 1 /Nzeri mu mateka :  Muammar al-Gaddafi yagiye ku butegetsi [ byinshi byaranze uyu munsi]

 Muammar al-Gaddafi .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1715: Umwami Louis XIV w’u Bufaransa yaratanze amaze imyaka 72 ayobora iki gihugu. Ku Mugabane w’u Burayi, ni we wayoboye igihugu igihe kirekire kurusha abandi bami bose.

1873: Cetshwayo yabaye Umwami w’Ubwami bw’Abazulu nyuma yo gutanga kwa se Mpande.

1939: George C. Marshall yabaye Umuyobozi w’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1939: U Busuwisi bwohereje ingabo zabwo mu ntambara, Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yatoreye Henri Guisan kuyobora izi ngabo. Umukuru w’Igisirikare mu Busuwisi ashyirwaho gusa mu bihe by’intambara.

1939: Adolf Hitler uzwi nk’umunyagitugu ukomeye cyane mu mateka y’Isi yashyize umukono ku masezerano yo kwica abantu bafite indwara zo mu mutwe n’abafite ubumuga (systematic euthanasia of mentally ill and disabled people).

1961: Mu ntambara yo gushaka ubwigenge bwa Eritrea, ingabo ziyobowe na Hamid Idris Awate zatangiye kurasa abaturage ku mugaragaro.

1969: Muammar al-Gaddafi binyuze mu mpinduramatwara yo muri Libya yagiye ku butegetsi.

1972: Mu Budage mu Mujyi wa Munich habereye ubwicanyi bwakozwe n’ibyihebe byo muri Palestine byari mu Itsinda ryitwa Black September; ryagabye igitero ndetse rifata bugwate Abayahudi 11 bari bahagarariye Israel mu mikino mpuzamahanga ngororangingo. Nyuma abo bose barapfuye.

1975: Muri Leta ya California ahitwa Sacramento muri Amerika uwitwa Lynette Fromme yagerageje kwivugana Perezida Gerald Ford.

1986: Indege Pan Am Flight 73 yakoreye impanuka ku Kibuga Mpuzamahanga cya Karachi ihitana abantu bari bayirimo bose.

2000: Tuvalu yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

2007: Mu Budage hafashwe abagabo batatu bari mu Mutwe w’Iterabwoba wa Al Qaida, nyuma yo gucyekwaho gutegura igitero cyari kwibasira Ikibuga cy’Indege cya Frankfurk.

2020: Itsinda ry’Ingabo z’Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari EJMV (Extended Joint Mechanism of Verification) rugize Inzego z’Inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ryaje gukora iperereza ku barwanyi 19 b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

1969: Tran Thien Khiem yabaye Minisitiri w’Intebe wa Vietnam y’Epfo, iki gihugu cyayoborwaga na Perezida Nguyen Van Thieu.

1981: Muri Centrafrique hahiritswe ubutegetsi bwa Perezida David Dacko bikozwe na Jenerali Jean-Bédel Bokassa.

1982: Hashinzwe umutwe w’abakomando wa gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1991: Uzbekistan yatangaje ubwigenge bwayo yigobotora kugengwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1946: Roh Moo-hyun yabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.

1978: Adam Yahiye Gadahn wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yamenyekanye cyane kubera imirimo yo kuyobora Ibikorwa bya Al-Qaeda yari ashinzwe.

1947: Kiyoshi Takayama wabaye Umuyobozi Mukuru w’Itsinda ry’Abagizi ba nabi ryitwa Yakuza.

1973: Alexandra Kerry, umukobwa wa Senateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Kerry.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1979: Alberto di Jorio, wabaye Umuyobozi wa Vatican Bank.

1947: Frederick Russell Burnham uzwi nk’umubyeyi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Aba-Scouts.

2008: Oded Schramm, umuhanga w’umunyamibare ukomoka muri Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *